• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byemejwe ko hari kuvugururwa ibizatuma ntakizongera gusubiza inyuma kohereza abimukira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/11/2023
in MU RWANDA
0
Byemejwe ko hari kuvugururwa ibizatuma ntakizongera gusubiza inyuma kohereza abimukira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari kunozwa amasezerano azatuma gahunda yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza, ishoboka mu buryo bworoshye.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere y’iki Gihugu n’u Rwanda, ruvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo cyubashwe na Guverinoma y’u Rwanda kuko cyafashwe n’urwego rubifitiye ububasha, ariko yamagana ibikivugwamo ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abo bantu bakuwe mu Bwongereza, ngo kuko hari impungenge ko bazahita bosubizwa aho bavuye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV, yavuze ko u Rwanda rudafite icyo rwakora kuri kiriya cyemezo, ariko ko rutabura kugira icyo rukivugaho.

Yagize ati “Mbere na mbere ni icyemezo cy’urwego rw’Ubucamanza bw’u Bwongereza, twe ntitugifiteho ububasha, ariko icyo tutemera ni ukugaragaza u Rwanda nk’Igihugu kidatekanye.

U Rwanda ni ahantu hatekanye ku buryo nta bimukira cyangwa abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa iwabo ngo babe bagirirwa nabi. Ibyo ntabwo u Rwanda rushobora kubikora.”

Yolande Makolo akomeza avuga ko iri sezerano rinari muri ariya masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ku buryo nta n’uwari ukwiye kubishidikanyaho, ndetse ko byanitaweho mu masezerano ari gutegurwa ubu.

Ati “Tuzanabihamya mu masezerano turi kuvugurura. Izo mpungenge z’uko abimukira basubizwa mu Bihugu baturutsemo, zarasubijwe, kandi bizanashyirwa mu masezerano.”

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rumaze gufata kiriya cyemezo, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak yahise atangaza ko azakora ibishoboka byose iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikagerwaho.

Yagaragaje indi nzira igomba kunyura kugira ngo uyu mugambi ushyirwe mu bikorwa byanga byakunda, aho yagize ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”

Rishi Sunak kandi yavuze ko atazigera yongera kwemera ko hari abandi bazongera kwitambika iyi gahunda, by’umwihariko Urukiko rwo mu mahanga.

Yagize ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege igende.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + four =

Previous Post

Gicumbi: Hatangajwe amakuru ku bakekwaho kunyereza miliyoni 690Frw za Koperative

Next Post

Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba

Minisitiri w’Intebe yakiriye ku meza Visi Perezida wa Cuba wazaniye Abanyarwanda intashyo z’Abanya-Cuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.