Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, ryatangaje ko yamaze kugera mu bice byabohojwe n’iri huriro.
Byemejwe n’Umuvuzi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yatangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.
Muri ubu butumwa, Willy Ngoma, yagize ati “ARC/AFC yishimiye gutangaza ko hakiriwe mu cyubahiro uwahoze ari Umukuru w’Igihugu akaba na Senateri uhoraho, indwanyi y’abaturage, Joseph Kabila Kabange wageze mu bice byabohojwe na M23 /AFC.”
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, na we mu butumwa yatanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Uwahoze ari Perezida wa RDC, Nyakubahwa Joseph Kabira yageze mu Mujyi wa Goma, tumwifurije ikaze risesuye mu bice byabohowe.”
Iri Huriro rihanganye n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, butangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri gusa, Joseph Kabila agejeje ku Banyekongo ijambo yabateganyirije ryo gusubiza ubutegetsi bw’Igihugu cyabo buherutse kumwambura ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’inzego.
Ni nyuma yuko ku wa Kane w’icyumweru gishize, Sena ya DRC itoye ku bwiganze icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa uyu wabaye Umukuru w’Igihugu, nyuma yuko byasabwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, aho uyu munyapolitiki ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ubugambanyi, bishingiye ku kuba bamushinja gukorana n’umutwe wa M23.
Ibi birego byahawe imbaraga n’amakuru yahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo mu kwezi gushize kwa Mata ko Kabila yageze i Goma, ari na bwo Ubutegetsi bwa Congo, bwahitaga bufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye, ndetse bugatangaza ko uyu munyapolitiki agomba gushakishwa.
Muri iri jambo Joseph Kabila yatanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yahakanye aya makuru yo kuba yaragiye i Goma, gusa avuga ko ahubwo mu minsi ya vuba azaba ari yo.
Yagize ati “Nyuma y’ikinyoma kidasanzwe cyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko nagiye i Goma nteganya kuzajya mu minsi iri imbere, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafashe umwanzuro ushimangira ngo nta Demakarasi ikirangwa mu Gihugu cyacu.”
Joseph Kabila wavugaga ko hari ibibazo byinshi bikwiye gushakirwa umuti muri Congo, yavuze ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwageze aho bukemera kuganira n’umutwe wa M23, bityo ko budakwiye kuba bwabuza abandi Banyekongo gushyikirana na wo.
RADIOTV10