Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Cameroon: Abantu 8 barimo uw’imyaka 6 bishwe n’umubyigano bashaka kureba umupira

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in SIPORO
0
Cameroon: Abantu 8 barimo uw’imyaka 6 bishwe n’umubyigano bashaka kureba umupira
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bagera mu munani (8) barimo umwana w’imyaka 6, bapfiriye mu mubyigano wabanjirije umupira wahuje Cameroon n’Ibirwa bya Comores mu gikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroon.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroon n’Ibirwa bya Comores, umukino warangiye Cameroon itsinze Comores ibitego 2-1.

CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bwa bamwe.

Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangaje ko inkomere zo zirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro, harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane nabo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe iyo stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 11 =

Previous Post

Malawi: Perezida yirukanye Abaminisitiri bose kubera ruswa ishinjwa bamwe muri bo

Next Post

2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.