Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri rushanwa riri kubera muri Tanzania.
APR FC iri mu itsinda rya kabiri, yatsinze ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0, ku mukino wabereye kuri Sitade KMC FC i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yabonye iyi ntsinzi ku bitego byatsinzwe na Djibril Ouattara wayiboneye igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 07’, ndetse n’icya William Togui cyabonetse ku munota wa 73’ w’umukino.
APR FC yakinnye uyu mukino bigaragara ko ifite inyota yo gushaka ibitego byinshi muri uyu mukino wa mbere wayo, iminota 90’ ndetse n’iy’inyongera yarangiye ibitego bikiri 2-0 bituma iyi kipe iharagariye u Rwanda, itangirana amanota atatu.
Umutoza yari yabanjemo abakinny nka: Ruhamyankiko Yvan wari mu izamu, mu gihe ubwugarizi bwari buhagazwemo na Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu.
Muri 11 babanjije mu kibuga kandi, harimo Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim, Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Memel Dao, Hakim Kiwanuka, Djibril Ouattara na William Togui.



RADIOTV10