Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Centrafrique: I Bangui RDF yatumye bongera gusinzira no gukora ntacyo bikanga barayivuga imyato

radiotv10by radiotv10
24/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Centrafrique: I Bangui RDF yatumye bongera gusinzira no gukora ntacyo bikanga barayivuga imyato
Share on FacebookShare on Twitter

I Bangui mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Centrafrique ahahoze ibibazo by’umutekano, ubu amahoro arahinda, babikesha Ingabo z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa, zirahirirwa n’abaturage bo muri uyu mujyi, bavuga ko abacuruzi bongeye gukora ku ifaranga, abanyeshuri bagasubira ku mashuri, ubuzima bukongera gusubira ku murongo.

Kuva muri 2013, Repubulika ya Centrafrique yibasiwe n’ibibazo by’umutekano byadutse ubwo François Bozizé wari Perezida yahirikwaga ku butegetsi n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba zo mu idini ya Isilamu rizwi nka Séléka, aho iri huriro ritahwemye guhora mu makimbirane n’imitwe ya anti-Balaka yari igizwe n’abakristu bari bashyigikiye uyu Bozizé.

Muri 2019, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zari zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, zaje kunganirwa n’izoherejwe mu mpera za 2020, zo zagiye ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi, zagiye nyuma y’uko izari ziriyo zari zikomeje kwibasirwa n’inyeshyamba.

Kuva icyo igihe, ibintu byarahindutse muri iki Gihugu by’umwihariko i Bangui mu Murwa Mukuru wacyo, aho ubu ibikorwa byari byarahagaze byarasenywe n’imidugararo; nk’amashuri, amavuriro n’amasoko, ubu bimwe byongeye kubakwa na RDF, bikaba bikora neza.

Nyuma yo guhashya iyi mitwe, ingabo z’u Rwanda kandi zanubatse bimwe mu bikorwa byari byarasenywe n’izi mvururu, ubu byongeye gukora nk’uko byahoze.

Abaturage bo muri uyu mujyi, bavuga imyato ingabo z’u Rwanda zababereye nk’umucunguzi, kuko ubu batekanye, bakaba basigaye baryama bagasinzira ntacyo bikanga, ndetse n’ibikorwa byabo bakabikora ntacyo bikanga.

Umwe mu bacuruzi bo muri uyu mujyi, yagize ati “Ubu ndakora nkageza saa tanu z’ijoro kuko iyo abantu batangiye kugenda nanjye ndataha, ni ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze n’uko byifashe uyu munsi, hari itandukaniro rikomeye ku bijyanye n’umutekano, ubu dufite umutekano, na we urabona abasirikare, ubu dufite abantu baturinda.”

Uyu mucuruzi avuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zatangira kubacungira umutekano, ibintu byahindutse, kuko amahoro ahinda, abantu bakaba basigaye bakora batikanga.

Mugenzi we witwa Natasha avuga ko iyo babona ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi muri ibi bice bacururizamo, baba bizeye ko ntakintu gishobora kubahungabanyiriza umutekano, bikaba byaratumye bongera gukora ku ifaranga kuko bacuruza nta nkomyi.

Ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’abakiliya, ariko ubu baraza nta kibazo cy’amafaranga gihari, iyo tubona abasirikare bari gucunga umutekano hano, bidutera ibyishimo ndetse n’abakiliya bakaza ntacyo bikanga.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko “ibijyanye no kurwanya umwanzi byo bisa nk’aho byarangiye, uretse ko ibikorwa byo gucunga umutekano bigikomeza kugira ngo nihagira ikindi kibazo kivuga aho ari ho hose tube twagikurikirana.”

Akomeza agira ati “Iyo turangije rero ako kazi, muri filozofi yacu tugomba gukora n’ibindi bituma umutekano rusange uza, kimwe muri ibyo bikorwa rero, ni ukubaka amashuri, amavuriro, ahantu hatandukanye, gukora isuku mu mujyi…”

Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko nubwo uyu mujyi wa Bangui ari munini ku buryo ibigikenewe gukorwa ari byinshi, ariko ingabo z’u Rwanda ziri gukora ibishoboka, kuko zigenda zifata igice kimwe zikakibandaho, cyamara kugira ibikorwa by’ibanze, bakajya mu kindi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − one =

Previous Post

M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

Next Post

Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n’igihe bizatangirira

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n’igihe bizatangirira

Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n'igihe bizatangirira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.