I Bangui mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Centrafrique ahahoze ibibazo by’umutekano, ubu amahoro arahinda, babikesha Ingabo z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa, zirahirirwa n’abaturage bo muri uyu mujyi, bavuga ko abacuruzi bongeye gukora ku ifaranga, abanyeshuri bagasubira ku mashuri, ubuzima bukongera gusubira ku murongo.
Kuva muri 2013, Repubulika ya Centrafrique yibasiwe n’ibibazo by’umutekano byadutse ubwo François Bozizé wari Perezida yahirikwaga ku butegetsi n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba zo mu idini ya Isilamu rizwi nka Séléka, aho iri huriro ritahwemye guhora mu makimbirane n’imitwe ya anti-Balaka yari igizwe n’abakristu bari bashyigikiye uyu Bozizé.
Muri 2019, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zari zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, zaje kunganirwa n’izoherejwe mu mpera za 2020, zo zagiye ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi, zagiye nyuma y’uko izari ziriyo zari zikomeje kwibasirwa n’inyeshyamba.
Kuva icyo igihe, ibintu byarahindutse muri iki Gihugu by’umwihariko i Bangui mu Murwa Mukuru wacyo, aho ubu ibikorwa byari byarahagaze byarasenywe n’imidugararo; nk’amashuri, amavuriro n’amasoko, ubu bimwe byongeye kubakwa na RDF, bikaba bikora neza.
Nyuma yo guhashya iyi mitwe, ingabo z’u Rwanda kandi zanubatse bimwe mu bikorwa byari byarasenywe n’izi mvururu, ubu byongeye gukora nk’uko byahoze.
Abaturage bo muri uyu mujyi, bavuga imyato ingabo z’u Rwanda zababereye nk’umucunguzi, kuko ubu batekanye, bakaba basigaye baryama bagasinzira ntacyo bikanga, ndetse n’ibikorwa byabo bakabikora ntacyo bikanga.
Umwe mu bacuruzi bo muri uyu mujyi, yagize ati “Ubu ndakora nkageza saa tanu z’ijoro kuko iyo abantu batangiye kugenda nanjye ndataha, ni ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze n’uko byifashe uyu munsi, hari itandukaniro rikomeye ku bijyanye n’umutekano, ubu dufite umutekano, na we urabona abasirikare, ubu dufite abantu baturinda.”
Uyu mucuruzi avuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zatangira kubacungira umutekano, ibintu byahindutse, kuko amahoro ahinda, abantu bakaba basigaye bakora batikanga.
Mugenzi we witwa Natasha avuga ko iyo babona ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi muri ibi bice bacururizamo, baba bizeye ko ntakintu gishobora kubahungabanyiriza umutekano, bikaba byaratumye bongera gukora ku ifaranga kuko bacuruza nta nkomyi.
Ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’abakiliya, ariko ubu baraza nta kibazo cy’amafaranga gihari, iyo tubona abasirikare bari gucunga umutekano hano, bidutera ibyishimo ndetse n’abakiliya bakaza ntacyo bikanga.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko “ibijyanye no kurwanya umwanzi byo bisa nk’aho byarangiye, uretse ko ibikorwa byo gucunga umutekano bigikomeza kugira ngo nihagira ikindi kibazo kivuga aho ari ho hose tube twagikurikirana.”
Akomeza agira ati “Iyo turangije rero ako kazi, muri filozofi yacu tugomba gukora n’ibindi bituma umutekano rusange uza, kimwe muri ibyo bikorwa rero, ni ukubaka amashuri, amavuriro, ahantu hatandukanye, gukora isuku mu mujyi…”
Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko nubwo uyu mujyi wa Bangui ari munini ku buryo ibigikenewe gukorwa ari byinshi, ariko ingabo z’u Rwanda ziri gukora ibishoboka, kuko zigenda zifata igice kimwe zikakibandaho, cyamara kugira ibikorwa by’ibanze, bakajya mu kindi.
RADIOTV10