• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida

radiotv10by radiotv10
15/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Chad, Succès Masra, yatangaje ko yatanze ubujurire mu kanama gashinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kugira ngo hateshwe agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yegukanywe na General Mahamat Deby Itno.

Ibyavuye mu matora yabaye tariki 06 Gicurasi 2024, byerekanye ko Mahamat Deby Itno wari usanzwe ari na Perezida w’inzibacyuho yari iyobowe n’akanama ka Gisirikare muri Chad, yatsinze ku majwi 61%, naho Masra wamukurikiye agira 18,5%.

Mbere gato y’uko aya majwi atangazwa ku mugaragaro, Masra, wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho ya Chad, yari yatangaje ko ari we watsinze Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse atangaza ko ngo aya matora yabayemo uburiganya nubwo ntabimenyetso yatanze.

Akanama gashinzwe kurinda Itegeko Nshinga karamutse gasanze ikirego cye gifite ishingiro, ibyavuye mu matora bishora guteshwa agaciro, akongera agasubirwamo, nk’uko impuguke impuguke mu by’amategeko y’uburenganzira bwa muntu muri Chad, Rakimdon Jacques Houitouto yabitangaje.

Amatora aheruka kuba muri Chad, ni yo ya mbere yari abaye nyuma y’imyaka itatu, ubutegetsi buri mu maboko y’igisirikare kiyobowe na Mahamat Idriss Deby, wafashe ubutegetsi nyuma y’uko se wari umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi, yiciwe mu bitero byo kurwanya inyeshyamba muri 2021.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 5 =

Previous Post

Ubuhamya bw’agahinda k’abakize uburwayi bwo mu mutwe baterwa n’ibibabaho nyuma

Next Post

Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

Musanze: Abahinzi bakunze kurira ayo kwarika bagejejweho inkuru yumvikanamo ko bagiye guhozwa amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.