• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Chad: Hatangajwe uwatsinze amatora ya Perezida abaye nyuma y’imyaka 3 y’inzibacyuho y’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
10/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Chad: Hatangajwe uwatsinze amatora ya Perezida abaye nyuma y’imyaka 3 y’inzibacyuho y’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

General Mahamat Idriss Deby wayoboraga iki Gihugu mu nzibacyuho nyuma y’uko Se Maréchal Idriss Deby Itno yitabye Imana aguye ku rugamba, ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu abaye bwa mbere nyuma y’iyi nzibacyuho.

Amakuru yatangajwe n’ukuriye Akanama Gashinzwe Amatora muri iki Gihugu, Ahmed Bartichet avuga ko Deby yatsinze aya matora y’umukuru w’igihugu ku majwi 61.3%, mu gihe nibura hari hakenewe amajwi 50% kugira ngo aya matora atazasubirwamo.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu bakandida bari bahanganye na Perezida Deby, Succes Masra w’imyaka 40 y’amavuko, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 18.53%.

Byari biteganyijwe ko ibyavuye muri aya matora yabaye tariki 06 Gicurasi bizatangazwa ku ya 21 Gicurasi 2024.

Mbere y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bishyirwa ahagaragara, yifashishije urubuga rwa Facebook, Masra yari yatangaje ko ari we watsinze aya matora, anahamagarira abaturage ba Chad kurangwa n’ituze bakirinda imvururu zazakurikira aya matora.

Ibinyamakuru birimo na The African News byanditse ko aya matora abaye nyuma y’imyaka itatu ategerejwe nyuma y’uko Idris Deby afashe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa Se umubyara wari Perezida wayoboye Chad mu myaka 31, yari yitezweho gutsindwa na Mahammat Idriss Deby nta kabuza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

MTN Rwanda pioneers the introduction of paper-based Biodegradable SIM Cards in the country as part of their ESG strategy

Next Post

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.