Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu gutara no gutangaza amakuru avuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu ndetse n’ishyaka rye.

Ni nyuma yuko iki cyemezo gitangajwe n’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication).

Ishyirahamwe Nyafurika riharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ASADHO (Association Africaine de Défense de Droits de l’Homme) n’Umuryango urengera Abanyamakuru bari mu kaga (JED/ Journaliste En Danger), kimwe n’abandi banyapolitiki, bamaganye iki cyemezo kibuza ibitangazamakuru kuvuga kuri Kabila no ku ishyaka rye rya PPRD.

Iyi miryango ivuga ko iki cyemezo cya CSAC kibangamira ihame rya Demokarasi, ndetse cyumvikanamo gukoresha nabi ububasha.

Jean-Claude Katende, Perezida wa ASADHO avuga ko iki cyemezo kidakwiye, ko nibuga cyagakwiye kumvikana mu gihe ishyaka PPRD ryari kuba ryarasheswe. Ati “None iki cyemezo gishingiye kuki?”

Uyu uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko ruriya rwego CSAC rutari rukwiye kwijandika mu mukino wa politiki ngo rukoreshwe n’ubutegetsi buriho.

Ibi kandi abihuriyeho na Georges Kapiamba wo muri ACAJ na we wamaganye iki cyemezo, aho yavuze ko igihe cyose ishyaka rya Joseph Kabila ritegeze ryamburwa ubuzima gatozi, bidakwiye ko Itangazamakuru ribuzwa kurivugaho no gutangaza amakuru aryerecyeyeho.

Naho Jonas Tshiombela, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nouvelle société civile congolaise yagize ati “Urubuga rw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo rugeze aharindimuka muri iki Gihugu.”

Tshivis Tshivuadi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango urengera abanyamakuru bari mu kaga, we yatangaje ko iki cyemezo ari “Igitero cyagabwe kuri demokarasi” akibutsa CSAC yagifashe ko ari Urwego rushinzwe kugenzura Itangazamakuru, aho kuba igikoresho cyo kuriniga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, agira icyo avuga kuri ibi bitekerezo byamagana kiriya cyemezo, yavuze ko iki Gihugu kiri mu bibazo bikomeye, bityo ko hakwiye ibyemezo nk’ibi byo guhangana na byo.

Yagize ati “Turi mu bibazo, kandi mu bibazo byose, hari uburyo bwo guhangana na cyo. Turi mu ntambara y’amakuru.”

Patrick Muyaya yavuze ko iriya nama CSAC ikwiye kuzaganira n’abanyamakuru kuri iyi ngingo yazamuye impaka kugira ngo bumve neza ishingiro rya kiriya cyemezo ngo cyafashwe mu nyungu z’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Next Post

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America
MU RWANDA

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

Two other senior RDF officers have completed their studies in Uganda

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.