Itsinda ry’abaramyi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana rigizwe n’umugore n’umugabo we, James na Daniella, ryavuze ko bibabaje kubona abaririmba indirimbo z’Isi, bajya banyuzamo bakanaririmba n’iz’Imana, bo babibona nko gutobera abaririmba indirimbo z’Imana.
Babitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 ubwo bagarukaga ku gitaramo bafite mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kamena.
James yagarutse ku bantu baririmba indirimbo z’Isi, bajya banyuzamo bakanaririmba n’iz’Imana, avuga ko bidakwiye kuko iby’isi babigumamo, naho iby’Imana bakabirekera ba nyirabyo.
Yagize ati “Ikintu kibabaje ni ukubona abantu badakijijwe bahimba indirimbo zo kuramya Imana, icyo kintu kidindiza iterambere ry’umuziki wo kuramya Imana.”
Yakomeje agira ati “Kuramya Imana, mu kuri ni igihe umutima wawe wizera ibyo wavuze. Biteye ubwoba kubona mu baramyi hagenda hivangamo Isi.”
Muri iki gitaramo kiri gutegurwa na James n’umugore we Daniella, kizaba tariki 02 Kamena, kukinjiramo ni ibihumbi 15 Frw.
Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo muri Werurwe 2020, cyabereye muri BK Arena, cyari kiswe ‘Mpa amavuta’ cyari kitabiriwe ku bwinshi.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10