Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kujya muri Botswana

radiotv10by radiotv10
06/09/2021
in SIPORO
0
CRICKET: Ikipe y’igihugu y’abagore yahawe ibendera n’impanuro mbere yo kujya muri Botswana
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Cricket yahawe ibendera n’impanuro mbere yo gufata urugendo rugana muri Botswana mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Nzeri2021 ikipe y’igihugu y’abagore muri Cricket yashyikirije idarapo ry’u Rwanda n’umuyobozi ushinzwe siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rurangayire Guy Didier, anabaha ubutumwa yari yahawe na minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Mu butumwa bwe, Rurangayire yabibukije ko bagiye guhangana batagiye kwitabira ndetse ababwira ko kwimana u Rwanda bigomba kuba intego.

Ikindi kandi yabaseranyije ko nibatahukana intsinzi amarira n’imvune bagize mu kwitegura iyi mikino bazabihozwa ndetse bikaba amateka kuribo.

Image

Ikipe y’igihugu yahawe ibendera ry’igihugu mbere yo kujya muri Botswana

Aganira n’abanyamakuru, Rurangayire yavuze ko irushanwa aba bakobwa bazakina ritoroshye ariko icyo basabwa ari ugushaka umusarururo uzatuma bagira amahirwe yo kuza mu bihugu bizakina igikombe cy’isi.

“Mu butumwa bw’ibanze mu izina rya Minisitiri wa siporo, nababwiye ko bagomba kwitwara neza , bamaze igihe bitoza, babonye igihe gihagije cyo kuba bari kumwe n’abatoza, bazagenda bahatane n’abandi bakobwa bo mu bindi bihugu.

Ni irushanwa ritoroshye kuko bageze mu cyiciro cya kabiri bazaba binjiye mu makipe ya nyuma ashobora kubona itike y’igikombe cy’isi. Twabasabye kwitwara neza bakitanga bagakoresha imbaraga zose kuko ubona ko umukino wa Cricket uri gutera imbere.” Rurangayire

Image

Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS aganira n’abakinnyi i Gahanga

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), Musale Steven yashimiye ikipe muri rusange ababwira ko ubushake n’ubwitange bagaragaje mu kwitegura iyi mikino babizirikana bityo abizeza ubufatanye muri uru rugendo batangiye rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Marie Diane Bimenyimana, kapiteni w’iyi yavuze ko bagize igihe gihagije cyo kwitegura kandi ko irushanwa ryo kwibuka bakinnye ryabafashije kumenya urwego bariho kandi ari n’amahire ko bimwe mu bihugu bakinnye nabyo bazongera guhura bityo bikaborohera kubona intsinzi.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka mu gicuku cy’uyu wa mbere igana muri Botswana, ikaba izakian umukino wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2021 bakina na Mozambique.

Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzahura na Tanzania tariki 12 Nzeri 2021 mbere yo guhura na Botswana tariki ya 14 Nzeri 2021.

Image

Ikipe y’u Rwanda irajya muri Botswana kuri uyu wa mbere

Abakinnyi b’u Rwanda bagomba kujya muri Botswana: Bimenyimana Diane (Captain), Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisele, Uwamahoro Cathia, Irakoze Flora, Ingabire Sifa, Uwimbabazi Josiane, Josiane Nyirankundineza, Muhaweninama Immacule, Uwase Merveille, Alice Ikuzwe, Belise Murekatete, Olive Dusabimana, Uwimbabazi Antoinnette, Vumilia Marguaritte.

Abandi bajyana n’ikipe: Leonard Nhamburo (Umutoza mukuru), Bryson Bugingo (Umutoza wungirije), Uwimana Sonia (uyoboye abandi), Rosine Ingabire (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe), Theoneste Iyakaremye (Umuganga).

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 11 =

Previous Post

AMAFOTO: Tunisia yisubije igikombe cya #AFROBASKET, Senegal yongera kuba iya gatatu

Next Post

Soudan: I Karthum hafatiwe intwaro zari ziturutse muri Ethiopia mu buryo butemewe

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Soudan: I Karthum hafatiwe intwaro zari ziturutse muri Ethiopia mu buryo butemewe

Soudan: I Karthum hafatiwe intwaro zari ziturutse muri Ethiopia mu buryo butemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.