Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket mu batarengeje imyaka 19 yatsinzwe na Uganda amanota 312-62 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri West Indies mu 2022.
Ikipe y’igihugu ya ya Uganda niyo yatsinze Toss, utombora kubanza ku Bating cyangwa ku Bollinga maze bahitamo gutangira ku Batinga,kubanza gutangira bakubita udupira kugirango bashyireho amanota ahagije.
Birumvikana ko u Rwanda rwatangiye ru bowllinga kubanza gutera udupira runashaka uko rwabuza abagande gutsinda amanota menshi, Abasore bu Rwanda ntibigeze boroherwa nikipe ya Uganda kuko ikipe y’igihugu ya Uganda yagaragaje urwego rurehejuru mugukubita udupira(Batting),kuko Igice cyambere cy’umukino(Innings break) cyarangiye ikipe ya Uganda ishyizeho amanota 311(311 Total runs).
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda mbere yo gukina Namibia
Muri (Overs 50) zingana n’udupira 300,byumvikane ko buri gapira Uganda yagakoragamo inota 1 n’ibice, abakinnyi 9 ba Uganda nibo basohowe n’u Rwanda.
Igice cya kbiri cyatangiye u Rwanda arirwo rugiye ku Batinga (Batting) gukubita udupira arinako bashaka uko bakuraho ikinyuranyo cyashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Uganda kingana namanota 311 wongeyeho inota 1 (312).
Ryari ihurizo rikomeye cyane kurwanda kuko ikipe ya Uganda ifite ubunararibonye muri uyu mukino kuburyo buriwese yabonaga ko ari akazi kataribuze korohera abasore bu Rwanda.
Umukino umaze overs 20 imvura yahise igwa maze umukino urahagarara uRwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 62 na wickets 4(abakinnyi basohowe).
Ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze u Rwanda mu buryo bworoshye
Nyuma abasifuzi baje kureba amanota u Rwanda rwatsindaga muri Overs basanga rutavanaho ikinyuranyo ubugande bwari bwashyizeho.
Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, ikipe y’igihugu ya Tanzania yatsinze umukino wayo wa 3 (42-39) maze itsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria biyoroheye cyane, kuko ubwo ikipe y’igihugu ya Nigeria yashyiragaho amanota (Batting) Tanzania yasohoye abakinnyi bose ba Nigeria(all out) batsinze amanota 39 gusa(Total runs).
Ibi byahaye ikipe ya Tanzania koroherwa nuyu mukino kuko muri overs 12 nudupira 2 gusa baribamaze gusoza umukino kuko bari bamaze gukuraho cyakinyuranyo cyaricyashyizweho na Nigeria batsinda amanota 42 (Total runs) numukinnyi 1 wasohotse hanze (1 wickets).
Umukino w’u Rwanda na Uganda
Kuri uyu wa mbere hateganyijwe gukinwa imikino y’umunsi wa 4, Uganda yakira Nigeria kuri mpuzamahanga i Gahanga mu gihe u Rwanda ruhura na Namibia bakazakinira muri IPRC KIGALI OVAL.