Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss Cedrick wigeze kuyisinyira.
Abakunzi b’iyi kipe ya SC Kiyovu bamaze iminsi bahangayitse kuko itari yemerewe kwiyandikisha kuzakina uyu mwaka w’imikino kubera ibirego ifite muri FIFA no muri FERWAFA.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 aremeza ko Kiyovu yaganiriye n’abayireze muri FIFA no muri FERWAFA, bamwe irabishyura abandi bumvikana gukuramo ibirego byayo, ihita ikomorerwa.
SC Kiyovu yahise yihutira gusinyisha umutoza Haringingo igihe cy’umwaka umwe, na we akaba yatangiye kuganiriza bamwe mu bakinnyi bazamufasha.
Amissi Cedrick ni we wahereweho asinyira SC Kiyovu ndetse nta gihindutse kuri uyu wa kane taliki ya 24.7.2025 aratangirana n’abandi imyitozo.
Amiss Cedrick asubiye muri SC Kiyovu bwa kabiri kuko umwaka ushize yari yayisinyiye ariko kubera ibihano ntiyayikinira.
Haringingo na we ni ku nshuro ya kabiri agiye gutoza iyi kipe SC Kiyovu yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports FC.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10