Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Paul Kagame wamubujije kugereranya ubwiza bw’abagore/abakobwa bo mu Rwanda n’abo muri Uganda, akamubwira ko bose ari beza.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022 nyuma y’amasaha macye atangaje ko intambara yifuza kubona hagati y’u Rwanda na Uganda ari iy’ubwiza bw’Akobwa b’Abanya-Uganda n’ab’u Rwanda.
Ubutumwa yanyujijeho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Gashyantare, Muhoozi yagize ati “Data wacu nyakubahwa Perezida Paul Kagame yambabariye kubera kugerageza gutangiza irushanwa hagati y’abagore b’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda. Yavuze ko bose ari beza! Ndamushimira ku kunkebura.”
My uncle His Excellency, President Paul Kagame, has forgiven me for trying to start a competition between Ugandan and Rwandan women. He says they are all beautiful! I thank him for his guidance. pic.twitter.com/KRHnEBEvlL
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 13, 2022
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, Lt Gen Muhoozi yari yashyize ubutumwa kuri Twitter agira ati “Intambara rukumbi dukeneye hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abakobwa/abagore mu kwemeza abeza! Twari dukwiye kugira iryo rushanwa buri mwaka kandi rikabamo ibihembo.”
Icyo gihe Gen Muhoozi ukunze kwisanzura ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yahise atangiza ibyo yari yise urugamba, ahita ashyira kuri Twitter ifoto y’umugore we Charlotte Kainerugaba, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Bagabo namwe bagore, ndifuza kubona urugamba rushyushye.”
Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, baba abo mu Rwanda no muri Uganda, bahise binjira muri uru rugamba, batangira guhererekanya amafoto y’abakobwa batagira uko basa, bagerageza kugaragaza ko ibihugu byabo bifite abakobwa b’uburanga n’ikimero bidasukirwa.
RADIOTV10