Umuvangamiziki Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira, ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, ari mu byishimo by’igisagirane nyuma yo guhamagarwa n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda kugira ngo hatangire hakorwe inzira zo guhabwa ubwenegihugu aherutse gusaba Perezida Paul Kagame.
Uyu muvangamiziki uri mu bazwi mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ari mu batanze ibitekerezo, anaha icyifuzo Umukuru w’u Rwanda, aho yamusabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, kugira ngo na we yitwe Umunyarwandazi.
Uyu mukobwa ukomoka mu Burundi, yavuze ko yishimira kuba mu Rwanda nk’Igihugu giha amahirwe angana abakibamo bose, byumwihariko avuga ko yakiboneyemo umugisha udasanzwe.
Umukuru w’u Rwanda yamusubije ko ubwenegihugu ashaka azabuhabwa, anasaba abo bireba ko bagomba gusuzuma inzira zisabwa, ubundi akazinyuramo, kugira ngo ahabwe ikaze mu muryango mugari w’Abanyarwanda.
Nyuma y’umunsi umwe gusa asabye ubwenegihugu, Dj Ira kuri uyu wa Kabiri, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko ari mu byishimo bitagira ingano kuko icyifuzo cye cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu butumwa buherekejwe n’ifoto uyu mukobwa ari ku Biro bishinzwe abinjira n’Abasohoka, yahaye umutwe ugira uti “Uwasaba yasaba Papa PK [avuga Perezida Kagame].”
Muri ubu butumwa yatambukije kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Dj Ira akomeza avuga ko ejo hashize [ku wa Mbere] yahagamawe n’umuntu ukora mu Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, akamusaba kujya kuri uru rwego kugira ngo hasuzumwe icyifuzo aherutse gutanga.
Avuga ko yanejejwe n’uburyo yakiriwe. Ati “Naragiye ngezeyo, byari ibintu bidasanzwe, nahabonye urukundo kuva ku musekirite, bose bati felicitation DJ ejo twarakubonye.”
Akomeza avuga ko agezeyo bamurangiye ahakorerwa serivisi yifuzaga. Ati “Nagezeyo banyakira neza cyane, banyereka ibisabwa, nanjye ndabibaha, murabyumva ko vuba cyane nzashyikirizwa ubwenegihugu Perezida wacu yanyemereye.”
Uyu muvangamiziki, avuga ko ikindi cyamushimishije ari urugwiro yagaragarijwe ubwo yajyaga ku Biro bishinzwe Abinjira n’abasohoka, aboneraho kongera gushimira Umukuru w’u Rwanda ku bwo kumva abaturage no kuba imvugo ye ari yo ngiro.


RADIOTV10