Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Dj.Ira nyuma yo gusaba Perezida ubwenegihugu yavuze icyahise gikorwa cyongeye kumusenderezamo ibyishimo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira, ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi, ari mu byishimo by’igisagirane nyuma yo guhamagarwa n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda kugira ngo hatangire hakorwe inzira zo guhabwa ubwenegihugu aherutse gusaba Perezida Paul Kagame.

Uyu muvangamiziki uri mu bazwi mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ari mu batanze ibitekerezo, anaha icyifuzo Umukuru w’u Rwanda, aho yamusabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, kugira ngo na we yitwe Umunyarwandazi.

Uyu mukobwa ukomoka mu Burundi, yavuze ko yishimira kuba mu Rwanda nk’Igihugu giha amahirwe angana abakibamo bose, byumwihariko avuga ko yakiboneyemo umugisha udasanzwe.

Umukuru w’u Rwanda yamusubije ko ubwenegihugu ashaka azabuhabwa, anasaba abo bireba ko bagomba gusuzuma inzira zisabwa, ubundi akazinyuramo, kugira ngo ahabwe ikaze mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Nyuma y’umunsi umwe gusa asabye ubwenegihugu, Dj Ira kuri uyu wa Kabiri, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko ari mu byishimo bitagira ingano kuko icyifuzo cye cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto uyu mukobwa ari ku Biro bishinzwe abinjira n’Abasohoka, yahaye umutwe ugira uti “Uwasaba yasaba Papa PK [avuga Perezida Kagame].”

Muri ubu butumwa yatambukije kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Dj Ira akomeza avuga ko ejo hashize [ku wa Mbere] yahagamawe n’umuntu ukora mu Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, akamusaba kujya kuri uru rwego kugira ngo hasuzumwe icyifuzo aherutse gutanga.

Avuga ko yanejejwe n’uburyo yakiriwe. Ati “Naragiye ngezeyo, byari ibintu bidasanzwe, nahabonye urukundo kuva ku musekirite, bose bati felicitation DJ ejo twarakubonye.”

Akomeza avuga ko agezeyo bamurangiye ahakorerwa serivisi yifuzaga. Ati “Nagezeyo banyakira neza cyane, banyereka ibisabwa, nanjye ndabibaha, murabyumva ko vuba cyane nzashyikirizwa ubwenegihugu Perezida wacu yanyemereye.”

Uyu muvangamiziki, avuga ko ikindi cyamushimishije ari urugwiro yagaragarijwe ubwo yajyaga ku Biro bishinzwe Abinjira n’abasohoka, aboneraho kongera gushimira Umukuru w’u Rwanda ku bwo kumva abaturage no kuba imvugo ye ari yo ngiro.

Dj Ira ku Cyumweru ubwo yagezaga icyifuzo cye kuri Perezida Kagame
Dj Ira yongeye gushimira Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Amakuru yamenyekanye ku ntumwa za Congo zari guhurira mu biganiro na M23

Next Post

Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

Related Posts

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere
MU RWANDA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.