Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana, yagejejwe imbere y’Urukiko, ariko urubanza rusubikwa ataburanye.
Uyu muvangamiziki, wari wagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2026 kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, yavuze ko atiteguye kuburana.
Shema Arnaud [DJ Toxxyk] wari wunganiwe n’abanyamategeko babiri, bavuze ko iby’urubanza rwe babimenyeshejwe mu buryo butunguranye, kuko babibwiwe habura umunsi umwe gusa ngo baburane.
Uruhande rw’uregwa rwavuze ko rwahabwa umwanya wo kwitegura urubanza, rusaba ko urwa none rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rumaze kumva icyifuzo cy’uregwa n’abamwunganira, rwafashe icyemezo cyo gusubika uru rubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha tariki 14 Mutarama 2026.
DJ Toxxyk, akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, n’icyo gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya.
RADIOTV10











