Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana, yagejejwe imbere y’Urukiko, ariko urubanza rusubikwa ataburanye.

Uyu muvangamiziki, wari wagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2026 kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, yavuze ko atiteguye kuburana.

Shema Arnaud [DJ Toxxyk] wari wunganiwe n’abanyamategeko babiri, bavuze ko iby’urubanza rwe babimenyeshejwe mu buryo butunguranye, kuko babibwiwe habura umunsi umwe gusa ngo baburane.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko rwahabwa umwanya wo kwitegura urubanza, rusaba ko urwa none rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rumaze kumva icyifuzo cy’uregwa n’abamwunganira, rwafashe icyemezo cyo gusubika uru rubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha tariki 14 Mutarama 2026.

DJ Toxxyk, akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake, gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, n’icyo gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − nine =

Previous Post

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Next Post

The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

Related Posts

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Umuhanga mu kuvangavanga imiziki, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita yitaba...

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

by radiotv10
05/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi
AMAHANGA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

08/01/2026
Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.