Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru ‘Rwanda Premier League’, rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, birimo amande agera kuri miliyoni 3 Frw.
Ikipe cyangwa umuntu utubahirije amabwiriza agena imitegurire n’imigendekere y’imikino, ahanishwa ibihano bitandukanye, harimo amande y’amafaranga, guhagarikwa imikino, cyangwa guterwa mpaga.
Dore amakosa n’ibihano:
Kubura ku kibuga igihe cyagenwe: Guterwa mpaga no gucibwa amande.
Gukoresha abakinnyi batemerewe cyangwa badakurikije amategeko: Gucibwa amande no guterwa mpaga.
Ibyaha bikomeye (ruswa, kugena ibiva mu mukino, gutega): Gucibwa amande akagera kuri miliyoni 1 Frw, no guhagarikwa imyaka 10 cyangwa ubuzima bwose.
Kwica amabwiriza y’imyambaro n’ibikoresho: Amande 100,000 Frw no guhagarikwa imikino 3.
Ibikorwa biteza urujijo mu kibuga cyangwa ku nkengero zacyo: Amande 100,000 Frw kugeza kuri 500,000 Frw, hamwe no guhagarikwa imikino.
Gukoresha cyangwa kwangiza iby’ubucuruzi n’uburenganzira bwa RPL (nk’aho kwamamaza): Gucibwa amande agera kuri miliyoni 5 Frw.
Kugurisha amatike mu buryo bunyuranyije n’amategeko: Amande hagati ya 500,000 Frw na 3,000,000 Frw bitewe n’ubunini bwa stade.
Aime Augustin
RADIOTV10