Nyuma yuko Rayon Sports ibuze igikombe cya Shampiyona ya 2024-2025 nyamara yarakunze kuyobora urutonde rw’agateganyo, Kapiteni wayo, Muhire Kevin yavuze ko bimwe mu byabiteye ari umwuka utari mwiza wagiye ubaho muri iyi kipe nko kwitana bamwana ndetse n’abakinnyi ntibashyigikirwe uko byari bikwiye.
Muhire Kevin yabitangarije RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda ubwo Igikombe cyahabwaga nyiracyo, ari we APR FC, mucyeba w’iyi Kipe ya Rayon yatangiranye intego yo kuzacyegukana.
Nyuma y’umukino wa nyuma wa Rayon Sports yanabonyemo intsinzi y’igitego 1-0 itsinze Gorilla FC, Muhire Kevin yabajijwe icyabuze ngo iyi kipe abereye Kapiteni ibure igikombe nyamara yari igifitiye icyizere mu mizo ya mbere kubera uburyo yitwaye mu mikino yabanje, yavuze ko byatewe n’umwuka utari mwiza wagendaga uvuka muri iyi kipe.
Yagize ati “Hari igihe haba ibintu mu ikipe bitari byiza, iyo mu ikipe hajemo ngo ‘kanaka yakoze ibi n’ibi bitari byiza’ iyo ikipe ijemo ibice bibiri, iyo kipe intego ziba zatandukanye, navuga ko ku bwanjye ari byo byatwishe.”
Kapiteni wa Rayon Sports avuga ko ntako abakinnyi batagize ku ruhande rwabo bagatanga imbaraga zabo “ariko urebye ahandi aho bagombaga gushyigikirwa, ntibashyigikiwe nk’uko byari bikwiye, ni yo mpamvu tutageze ku ntego zacu.”
Muhire Kevin avuga ko ubundi umusaruro w’ikipe uba ugomba kwakirwa n’impande zose, ariko ko iyo batsindaga byishimirwaga n’ubuyobozi, ariko batsindwa hagashakwa abo byegekwaho.
Ati “Rero iyo ikipe itsinzwe hari igihe habaho abo babyegekaho, abandi bakavuga ngo ni kanaka wadutsindishije, ngo ni kanaka ibi n’ibi n’ibi, rero icyo gihe ikipe iba yacitsemo ibice bibiri.”
Ubwo Shampiyona yari iri kugana ku musozo, ubwo ikipe ya Rayon Sports yagendaga ibura intsinzi, ubuyobozi bwayo bwagiye buhagarika bamwe mu bakinnyi ndetse n’abatoza, barimo umutoza Mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, ndetse na Ayabonga Lebitsa wari Umutoza wongerera imbaraga kimwe n’umunyezamu wayo, Khadime N’diaye utarakoreshejwe mu mikino ya nyuma.
Muhire Kevin anenga ibi byemezo byagiye bifatwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ati “Ikipe ntabwo ari umuntu, kuko uwo muntu uba waramuguze aje gutwara igikombe, rero iyo bitagenze neza nta mpamvu yo kumwegekaho ibintu ahubwo uba ugomba kumushyigikira ukamuba hafi kugira ngo ibyo atakoze neza azabikosore mu mikino itaha.”
Ikipe ya Rayon Sports kandi yanabuze igikombe cy’Amahoro, yari yagereye ku mukino wa nyuma ariko igatsinwa na mucyeba wayo, APR FC, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda itwaye ibikombe bitatu byose bikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10