Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Dore uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahagaze mbere yo guhamagarwa kw’Amavubi

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Dore uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahagaze mbere yo guhamagarwa kw’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irabura iminsi micye ngo ikine na Nigeria ndetse na Lesotho mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Turebe umusaruro w’abakinnyi bakina hanze mu minsi micye ishize.

Ubwo ikipe y’Igihugu nkuru iheruka gukina umukino mpuzamahanga mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2024, yari yatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wasoje amajonjora y’Igikombe cya Afurika.

Icyo gihe, mu bakinnyi 11 bari babanjemo, barimo barindwi (7) bakina hanze y’u Rwanda uretse ko muri ayo majonjora hari n’imikino habanzagamo abakinnyi icyenda (9) muri 11.

Mbere yuko Amavubi ahamagarwa, turebere hamwe uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo Amavubi azahamagarwamo, cyane cyane twibanda ku bakunze guhamagarwa.

1.Ntwali Fiacre

Uyu munyezamu wa Kaizer Chiefs yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Afurika y’epfo, ntabwo akomeje guhirwa kuko nubwo ikipe ye yatsinze Stellenboch 3-1 muri 1/4 cya Nedbank Cup, ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi babanjemo ndetse no mu basimbura, bikaba binamaze igihe kinini ari na cyo gikomeje gutera impungenge abakunzi b’Amavubi ku kuba Umunyezamu usanzwe ubanzamo atari kubona umwanya wo gukina mu ikipe ye.

2.Manzi Thierry

Uyu  musore ukina mu mutima wa ba myugariro mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri LIBYA, yakinnye iminota yose 90 ubwo ikipe ye yanganyaga igitego 1-1 na AL DAHRA. Iyi kipe ya MANZI Thierry, ubu iri ku mwanya wa mbere mu makipe 9 akina muri iyi shampiyona, mu itsinda rya 4 mu gice cy’uburengerazuba.

3.Mutsinzi Ange

Uyu ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu myaka 4 ishize. Kuri ubu, ari gukina mu ikipe ya KF ZIRA yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia. Ikipe ye, muri Weekend yatsinze Sabail FK 1-0, Ange MUTSINZI yabanjemo akina iminota 77.  FK ZIRA akinira, ubu iri ku mwanya wa 2 mu makipe 10, ikaba irushwa amanota 12 na Qarabag ya mbere.

4.Mugisha Bonheur

Akinira ikipe ya Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisie. Ku cyumweru, ikipe ye yakiriye ndetse itsinda EGS Gafsa ibitego 2-1.

Bonheur yakinnye iminota yose 90, ndetse akaba ari n’umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakina hanze bakina imikino myinshi ndetse n’iminota myinshi. Kugeza ubu, ikipe ye iri ku mwanya wa 6 mu makipe 16, iyi shampiyona ikaba iyobowe na Esperance Tunis.

5.Bizimana Djihad

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi uherutse kuva mu ikipe ya Kryvbas yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine agasanga MANZI Thierry muri Al Ahli Tripoli, iyi weekend na we ari mu bakinnyi bakinnye iminota 90 mu ikipe ye. Yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 89 ubwo ikipe ye yanganyaga 1-1 na AL DAHRA bikaza no kuviramo Umutoza Didier Gomes Da Rosa kwirukanwa nyuma y’amezi 5 atoza iyi kipe.

6.Samuel Gueulette

Uyu ni Umukinnyi ukinira ikipe ya LAAL LA LOUVIÈRE ikina mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi. Muri weekend dusoje, ikipe ye yanganyije 1-1 na RFC Liège. Gueulette n’ikipe ye, ubu ni aba 3 mu makipe 16.

7.Hakim Sahabo

Sahabo na we ni undi Munyarwanda ukina mu gihugu cy’Ububiligi ariko we  akaba akinira ikipe ya BEERSCHOT yo mu cyiciro cya mbere, gusa akaba ari intizanyo muri iyi kipe kuko ubusanzwe ari umukinnyi wa Standard de Liège. Muri weekend, Beerschot ya Sabaho yatsinzwe 2-0 na St.Truiden, Sabaho yakinnye iminota yose 90, ikipe ye ikaba ari iya 16 mu makipe 16.

8.Ishimwe Anicet

Uyu musore wanyuze mu ikipe ya APR FC mu Rwanda, ubu ari gukinira ikipe ya Olympique Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisie. Muri weekend, batsinzwe na Monastir ibitego 2-0, Anicet akaba yarakinnye iminota 26 agiyemo asimbuye. Ikipe ye iri ku mwanya wa 9 mu makipe 16.

9.Rafael York

Nubwo adaheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ariko ni undi mukinnyi w’Umunyarwanda ukina hanze. York ubu ari mu ikipe ya ZED yo ku cyiciro cya mbere muri Egypt, kuva yayigeramo imaaze gukina imikino 6 gusa we ntarakina umunota n’umwe.

10.Nshuti Innocent

Rutahizamu Amavubi agenderaho, ubu ari mu ikipe ya Sabail FK yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia. Muri Weekend, ikipe ya Nshuti yahuye n’iya Ange Mutsinzi, Mutsinze atsinda Nshuti 1-0. Nshuti yakinnye iminota 66 yabanjemo, ubu ikipe ye ikaba ari iya 10 mu makipe 10.

11.Gitego Arthur

Uyu rutahizamu ubu uri gukina muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviaro de Beira yo mu cyiciro cya mbere, iyi weekend yabanjemo anatsinda igitego muri 3-0 ikipe ye yatsinze Clube Desportivo Estrella Vermalha.

Mu gihe andi makipe y’Ibihugu ari guhamagara abakinnyi bazifashishwa mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri muri uku kwezi kwa 3, hategerejwe abakinnyi Umutoza mushya w’Amavubi Adel Amrouche azahamagara ngo bahangane na Nigeria tariki 21 z’ukwezi kwa 3 na Lesotho tariki ya 25 z’ukwa 3, imikino yose ikazabera kuri Stade Amahoro.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, aho ikurikiwe na South Africa zinganya amanota.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 1 =

Previous Post

Cyera kabaye Congo yavuye ku izima yemera ibyo yari yaranze hagati yayo na M23

Next Post

Hashyizwe hanze raporo yerekana amakuru ateye inkeke ku mwuka wanduye n’Ibihugu byugarijwe

Related Posts

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze raporo yerekana amakuru ateye inkeke ku mwuka wanduye n’Ibihugu byugarijwe

Hashyizwe hanze raporo yerekana amakuru ateye inkeke ku mwuka wanduye n’Ibihugu byugarijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.