Dr Sabin Nsanzimana wari wahagaritswe by’agateganyo na Perezida wa Repubulika kubera ibyo akurikiranyweho yagombaga kubazwa, ubu yamaze gusimbuzwa undi ari we Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).
Prof Claude Mambo Muvunyi wasimbuye Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022.
Prof Claude Mambo Muvunyi asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa n’udukoko duto, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri ubu buvuzi.
Yigishije muri kaminuza n’amashuri makuru atandukanye arimo University of Rwanda (Kaminuza y’u Rwanda), Kigali University Teaching Hospital na College of Medicine and Health sciences.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abandi bayobozi muri iki kigo barimo Noella Birimana wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ndetse na Dr Isabelle Mukagatare wagizwe Ukuriye ishami rya Serivisi.
Dr Sabin Nsanzimana yari yabaye ahagaritswe by’agateganyo mu ntangiro z’Ukuboza umwaka ushize wa 2021 ubwo tariki 07 z’uko kwezi, Ibiro bya Minisitiri byatangazaga ko Perezida wa Repubulika yabaye amuhagaritse kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.
Dr Sabin Nsanzimana yavanywe kuri uyu mwanya amaze imyaka ibiri ayobora iki kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), dore ko yari yashyizweho tariki ya 29 Nyakanga 2019.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 kandi yashyizeho abandi bayobozi barimo Philippe Habinshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza na Benjamin Sesonga wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.
RADIOTV10