Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr Sabin wari wahagaritswe by’agateganyo kubera ibyo akurikiranyweho yasimbujwe

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Dr Sabin wari wahagaritswe by’agateganyo kubera ibyo akurikiranyweho yasimbujwe
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Sabin Nsanzimana wari wahagaritswe by’agateganyo na Perezida wa Repubulika kubera ibyo akurikiranyweho yagombaga kubazwa, ubu yamaze gusimbuzwa undi ari we Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Prof Claude Mambo Muvunyi wasimbuye Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022.

Prof Claude Mambo Muvunyi asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa n’udukoko duto, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri ubu buvuzi.

Yigishije muri kaminuza n’amashuri makuru atandukanye arimo University of Rwanda (Kaminuza y’u Rwanda), Kigali University Teaching Hospital na College of Medicine and Health sciences.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abandi bayobozi muri iki kigo barimo Noella Birimana wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ndetse na Dr Isabelle Mukagatare wagizwe Ukuriye ishami rya Serivisi.

Dr Sabin Nsanzimana yari yabaye ahagaritswe by’agateganyo mu ntangiro z’Ukuboza umwaka ushize wa 2021 ubwo tariki 07 z’uko kwezi, Ibiro bya Minisitiri byatangazaga ko Perezida wa Repubulika yabaye amuhagaritse kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Dr Sabin Nsanzimana yavanywe kuri uyu mwanya amaze imyaka ibiri ayobora iki kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), dore ko yari yashyizweho tariki ya 29 Nyakanga 2019.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 kandi yashyizeho abandi bayobozi barimo Philippe Habinshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza na Benjamin Sesonga wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 11 =

Previous Post

Kugera mu rugo byongeweho amasaha abiri, ibitaramo no kujya kuri stade birakomorerwa

Next Post

Umunyamategeko ukomeye muri Uganda arasaba ko Museveni yerekana Permis yo gutwara imodoka

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamategeko ukomeye muri Uganda arasaba ko Museveni yerekana Permis yo gutwara imodoka

Umunyamategeko ukomeye muri Uganda arasaba ko Museveni yerekana Permis yo gutwara imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.