Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

radiotv10by radiotv10
05/07/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka z’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri DRC, bitambitswe n’abaturage b’i Sake muri Masisi, biyambaza amasasu, hakomereka abantu batandatu.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, ubwo abaturage bo muri Gurupoma ya Kamuronza muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bafungaga umuhanda bakabuza imodoka enye z’izi ngabo gutambuka.

Bivugwa ko izi modoka enye zirimo amakamyo abiri n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-Up, ubwo zavaga mu gace ka Kilolirwe ahasanzwe hari ingabo z’u Burundi ziri muri ubu butumwa bwa EAC.

Ubwo abo baturage bitambikaga izi ngabo, na zo zirwanyeho zirasa amasasu, zikomeretsamo batandatu barimo umwe wakomeretse bikabije wajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya CBCA/Goma.

Ubu bushyamirane bwaje guhoshwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’inzego z’ubuyobozi, bihutiye kuhagera ubwo hari humvikanaga urusaku rw’amasasu.

Ni ubushyamirane buje bukurikira ibirego by’ibinyoma bishinjwa ingabo za EAC ko zikorana n’umutwe wa M23, byanazamuwe n’ubutegetsi bwa DRC kuva mu bayobozi bo hejuru mu Gihugu cya Congo.

Ni mu gihe izi ngabo kuva zagera mu burasirazuba bwa DRC, hagaragaye intambwe ishimishije mu gushaka umuti w’amahoro muri ibi bice byari bimaze iminsi biberamo imirwano.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fanuel Buregea says:
    3 years ago

    Abaturage bitonde badatwarwa nintekerezo za politike itameze neza bihangane bareke abasoda bake gucunga umutekano bakore akazi kabo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku byashimishije Abanyarwanda bikaba bimaze amezi abiri bitarakorwa

Next Post

Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi bakomeye

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi bakomeye

Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n'abandi bayobozi bakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.