Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi mu Ntara ya Kongo-Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo gushyingura imirambo 14 y’abantu babuze imiryango yabo bari bamaze imyaka ine mu buruhukira bw’ibitaro.
Iyi mirambo yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, yari imaze imyaka ine mu Bitaro byo ku Rwego rw’Intara ya Kinkanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi, Dominique Nkodia Mbete, ni we wayoboye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mirambo y’aba bantu 14 mu irimbi rya Boko 2.
Ubuyobozi buvuga ko igikorwa cyo gushyingura aba bantu, cyakurikije amategeko kandi ko bashyinguwe mu cyubahiro kigomba ikiremwamuntu, nyuma yuko byemejwe n’inzego bireba, zirimo Ubushinjacyaha bw’Igihugu.
Muri abo bashyinguwe bari bamaze imyaka ine mu buruhukiro bw’ibitaro, barimo abari imfungwa, ndetse n’abitabye Imana bazize impanuka, aho buri wese yashyinguwe mu isanduku ye, ndetse no mu mva ye.
Iyi mirambo yari imaze imyaka ine mu buruhukiro bw’ibitaro, nta muntu n’umwe wo mu muryango wa buri wese witabye Imana uraza kubaririza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi, Dominique Mkodia Mbete watanze ubushobozi bw’amafaranga bwakoreshejwe muri iki gikorwa, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ibitaro iyi mibiri yari irimo kugira ngo bibashe gukora neza.
Iki gikorwa kandi cyari kirimo n’umuyobozi wa Polisi muri aka gace, ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’Iperereza muri aka gace, kimwe na Burugumesitiri wa Komini ya Matadi.
RADIOTV10