Umutwe witwaje Intwaro wa CODECO wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wafashe bugwate abaturage 13 barimo uruhinja rw’amezi atatu nyuma yo kubashimuta, wabarekuye ubashyikiriza ubuyobozi.
Uyu mutwe wa CODECO wakoze iki gikorwa kuri uyu wa 04 Mutarama 2023, mu gace ka Bunia muri Ituri, mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’ibanze, ndetse hakaba hari ubuyobozi bwa FARDC na MONUSCO.
Kuri uwo munsi kandi, uyu mutwe witwaje intwaro, wanashyikirije ubuyobozi abaturage batanu (5) bo muri Teritwari ya Djugu.
Muri bariya baturage 13 bashyikirijwe ubuyobozi bwo muri Bunia muri Ituri, barimo umugore ufite uruhinja rw’amezi atatu (3).
Aba baturage bari bashimuswe n’uyu mutwe tariki 23 Ukuboza 2022 wari wabafatiwe mu gace ka Bambou muri Djugu, kari mu bilometero 40 uvuye muri Bunia, aho bari bagiye mu gace k’ubucuruzi kitwa Kilo.
Aba baturage kandi nyuma yo gushimutwa n’abarwanyi ba CODECO bari bajyanywe mu gace ka Petsi ahari ibirindiro bikomeye by’izi nyeshyamba.
Umuyobozi wo muri aka gace witwa Célestin Tawara, yashimiye ubuyobozi bw’uyu mutwe wa CODECO kuba bwarekuye aba baturage wari washimuse, avuga ko bigaragaza ko na bo bifuza amahoro.
Uyu mutwe wa CODECO uri mu ikomeje gufatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, uri no mu yemerewe kuganira na Guverinoma ya Congo Kinshasa ndetse ukaba waritabiriye ibiganiro biherutse kubera i Nairobi muri Kenya.
RADIOTV10