Mu mujyi wa Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero, hari hamaze iminsi hari imirwano ikarishye, ndetse byavugwaga ko hamaze gufatwa n’umutwe wa M23, amakuru ahaturuka, aravuga ko habonetse agahenge.
Mu cyumweru gishize, muri ibi bice bya Kanyabayonga habereye imirwano ikomeye mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe nka FDLR, ndetse n’igisirikare cya SADC n’icy’u Burundi.
Amakuru yaturukaga mu bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, yavugaga ko uyu mujyi wa Kanyabayonga, na wo wiyongereye mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Gusa ikinyamakuru Radio Okapi, kiratangaza ko muri uyu mujyi wa Kanyabayonga no mu bice biwukikije by’umwihariko mu byo mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero ndetse no mu gace ko mu majyaruguru ya Sheferi ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru, kuri iki Cyumweru habonetse agahenge.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe na benshi, uyu mujyi uri gucungwa n’Igisirikare cya Congo, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu hari humvikanye amasasu menshi.
Abatanze amakuru, bavuga ko kuri uwo munsi wo ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, ari bwo abarwanyi ba M23 bavuye muri uyu mujyi, bakerecyeza mu bice bitandukanye byo muri Bwito ari na ho bari kugeza ubu.
Iki gitangazamakuru kivuga kandi ko abagihaye amakuru, bavuze ko nanone abasirikare b’ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bari no kugenzura ibice bya Mirangi, Lusuli na Kyahala, biherereye mu bilometero 20 uvuye mu majyepfo ya Kanyabayonga.
Kugeza kuri iki Cyumweru, M23 yo yari iri mu bice binyuranye byo muri Bwito, nko muri Bulindi, muri bilometero 10 uvuye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kanyabayonga.
Ni mu gihe hari abaturage benshi bavuye mu mujyi wa Kanyabayonga kubera imirwano, ubu bakaba batabarizwa na Sosiyete Sivile, ivuga ko bakeneye ubufasha bwihuse, ariko ikanasaba ko basubira mu byabo kuko habonetse ituze.
RADIOTV10