Hatabayeho kubiganiraho, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoye icyemezo cyo kongerera igihe gahunda izwi nka ‘état de siège’ y’imyoborere ya gisirikare mu Ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru.
Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi, nyuma yuko Umudepite witwa André Ntambwe atangaje ko bidakwiye kugibwaho impaka kuko akanama kasesenguye ibijyanye n’iyi gahunda, kakoze akazi kako neza.
Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa kandi yatoye iki cyemezo nyuma yo kugezwaho umushinga w’iri tegeko na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo Kiesse.
Yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cyabo yashyize imbaraga zishoboka mu guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu Gihugu n’ikomoka hanze yacyo, kandi ko hakiri urugendo rugomba gukomeza gukorwa muri izo Ntara Ebyiri zugarijwe.
Yagize ati “état de siege ntabwo yari igamije kumara igihe kirekire. Ariko kugeza ubu ukurikije imiterere y’ikibazo, ni bwo buryo bwonyine bwakoreshwa bwo guhangana n’imitwe y’abanzi.”
Yakomeje avuga ko hadakwiye kubaho kwitana bamwana ku bibazo bafite kandi ko umuyobozi w’Ikirenga yatanze icyizere ko hazatumizwa inama izaganira ku myiteguro y’iyi miyoborere ya état de siege kugira ngo izabashe kugera ku ntego yayo.
Rose Mutombo Kiesse yavuze ko inzego z’umutekano z’Igihugu zifite umuhate wo gukora ibikorwa byose bya gisirikare bishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke.
Iyi gahunda ya Etat de siege yashyizweho kuva muri Gicurasi 2021, aho intara zirangwamo imitwe yitwaje intwaro, zahawe kuyoborwa n’inzego za gisirikare mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.
Icyo gihe Intara ya Kivu ya Ruguru yahise iragizwa kuyoborwa na lieutenant-général Constant Ndima Kongba, mu gihe iya Ituri yo yahawe lieutenant-général Johnny Luboya.
Abasesenguzi mu bya Politiki, bakunze kuvuga ko kuva iyi gahunda yashyirwaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari bwo ibintu byarushijeho kuba bibi, kuko ari bwo hanongeye kugaragara intambara yahanganishije FARDC na M23.
Ni nabwo hagaragaye ibikorwa bifite ubukana by’urugomo bikorerwa bamwe mu Banyekongo, byumwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RADIOTV10