Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir akaba anayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye kuganira na Félix Tshisekedi, ku bibazo by’umutekano biri muri iki Gihugu.

Ni uruzinduko yagize kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Congo, buvuga ko “muri uyu mugoroba, mu rugo we muri Mont-Ngaliema, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Salva Kiir, Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba na Perezida wa EAC uri mu ruzinduko rw’akazi mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.”

Perezidansi ya DRC ivuga kandi ko Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi, banagiranye umusangiro, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Abakuru b’Ibihugu bongera guhura.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bugira buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Tshisekedi na Salva Kiir baragirana ibindi biganiro ndetse n’ibikorwa by’akazi bitekanyijwe hagati y’abayobozi b’Ibihugu byabo.”

Perezida Salva Kiir uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agiriye uruzinduko muri Congo nyuma y’amezi atatu, ingabo zari mu butumwa bw’uyu muryango muri iki Gihugu, zivuyeyo nyuma y’uko igihe cyazo cyarangiye ndetse ubutegetsi bwa Congo ntibwifuze ko cyongerwa.

Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko muri Angola, akakirwa na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço, bakanagirana ibiganiro, byasoje yemeye ndetse akanifuza ko yazagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Umukuru w’u Rwanda, na we mu byumweru bibiri bishize, yagiriye uruzinduko i Luanda, aho na we yaganiriye na João Lourenço, na we akemera kuzaganira na Tshisekedi.

Salva Kiir kuri iki Cyumweru ubwo yageraga muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 12 =

Previous Post

Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

Next Post

Sitting Volleyball: Hamenyekanye amakipe yegukanye shampiyona arimo iyitwaye inshuro 6 zikurikiranya

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sitting Volleyball: Hamenyekanye amakipe yegukanye shampiyona arimo iyitwaye inshuro 6 zikurikiranya

Sitting Volleyball: Hamenyekanye amakipe yegukanye shampiyona arimo iyitwaye inshuro 6 zikurikiranya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.