• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Emmanuel Okwi ntari mu bakinnyi 32 bazahura n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/10/2021
in SIPORO
0
Emmanuel Okwi ntari mu bakinnyi 32 bazahura n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Emmanuel Anold Okwi kapiteni w’ikipe y’gihugu ya Uganda ntari mu bakinnyi 32 umutoza Milutin Micho yashyize ku rutonde rwo gukora imyiteguro ya nyuma y’umukino bazahuramo n’u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Mu bakinnyi 33 Micho yabanje guhamagara bakina imbere mu gihugu yakoze igerageza asigarana abakinnyi 24 mbere y’uko ahita ahamagara n’abandi bakina hanze ya Uganda.

Emmanuel Okwi kuri ubu udafite ikipe ntari mu bakinnyi 32 kimwe na Juuko Murshid ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko we akaba yarahawe ikarita itukura ubwo bakinaga na Mali i Kampala.

Uganda vs Lesotho

Emmanuel Okwi (7) ntazahura n’Amavubi Stars

Undi mukinnyi ukomeye utari muri uru rutonde ni Mzamiru Mutyaba uheruka gufasha Vipers SC gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2021 yabereye muri Tanzania.

Uganda Cranes iritegura imikino ibiri ikurikiranye bazahuramo n’u Rwanda mu mikino y’itsinda rya gatanu (E) babanamo na Mali kimwe na Kenya.

Uganda iheruka kunganya na Mali 0-0, izasura u Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Kigali mbere y’uko bakina umukino wo kwishyura tariki ya 10 Ukwakira 2021 kuri St Marry’s Kitende mu mujyi wa Kampala.

Uganda Cranes yatangiye imikino y’amatsinda inganya 0-0 na Kenya mbere y’uko n’ubundi banganya na Mali 0-0 kuri ubu bakaba bafite amanota abiri (2) mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe rwakuye mu kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura amatsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego 1-0 i Agadir muri Morocco.

Muri rusange abakinnyi 32 basigaye ku rutonde rwa Uganda Cranes

Orlando Pirates' Milutin 'Micho' Sredojevic beaming after win over

Micho Milutin umutoza mukuru wa Uganda Cranes wanatoje u Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − five =

Previous Post

ECUADOR: Muri gereza ya Guayaquil 30 bishwe baciwe imitwe

Next Post

SECOND DIVISION: Amakipe umunani azakina imikino ya ¼ yamenyekanye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
SECOND DIVISION: Amakipe umunani azakina imikino ya ¼ yamenyekanye

SECOND DIVISION: Amakipe umunani azakina imikino ya ¼ yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.