Nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye ibice byo mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Espagne, ugahitana abarenga 50 abandi bakaburirwa irengero, hashyizweho amabwiriza arimo asaba abaturage kuguma mu ngo zabo.
Iyi myuzure yabaye kuri uyu wa Kabiri utewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yahitanye abantu 50, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero, nk’uko byemejwe kuri uyu wa Gatatu.
Iyi mvura nyinshi yibasiye amajyepfo n’iburasirazuba bwa Espagne, yateye imyuzure yarengeye imihanda yo mijyi itandukanye y’iki Gihugu, bikaba byatumye abayobozi mu bice byibasiwe cyane basaba abaturage kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa, mu gihe amashuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi na byo byahagaze.
Leta ya Espagne, yohereje umutwe w’igisirikare wihariye mu bikorwa by’ubutabazi, mu bice byibasiye cyane kugira ngo ifashe mu butabazi, aho hari gukoreshwa indege za kajugujugu mu gutaba abantu baheze mu mazu no mu modoka byarengewe n’umwuzure.
Biteganyijwe ko iyi imvura nyinshi izakomeza kugwa muri Espagne kugeza ku wa Kane, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe iteganyagihe muri iki Gihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10