Itsinda rishizwe kubungabunga amahoro n’umutekano i Addis Ababa muri Ethiopia, riri mu mukwabu wo kurandura ibikorwa by’ubutinganyi muri uyu mujyi, nyuma y’uko Leta itahuye ko buri gukorerwa mu mahoteri n’utubari no mu nzu z’imyidagaduro.
Izi nzego zamanutse mu mahoteli, mu tubari ndetse no muri za Resitora zikekwa ko ziri gukorerwamo ibi bikorwa by’ubutinganyi bisanzwe ari sakirirego muri iki Gihugu.
Itangazo ryagiye hanze, rivuga ko ibi bikorwa, bari kubikora bafatanyije na Polisi yo muri uyu Murwa Mukuru wa Ethiopia, bikaba byatangiye nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage.
Mu itangazo rihuriweho n’izi nzego zirimo iz’umutekano, zibukije ko “ibikorwa byose by’ubutinganyi n’ibisa na bwo bitemewe muri iki Gihugu, kandi ko bihanwa n’amategeko, bityo ko hazakomeza ibikorwa bafatanyije na Polisi byo kubirandura.”
Ahagaragaye ko hari gukorerwa ibi bikorwa, harimo kandi inzu z’imyidagaduro, nk’inzu izwi nka ‘Abeba Guest House’ iherereye mu gace ka Yeka Subcity Woreda, ikaba yatahuwe nyuma y’uko abaturage bahavuze.
Iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko “hahise hatangira iperereza ndetse iyi nzu ubu ikaba igoswe na Polisi y’i Addis Ababa.”
Leta yo muri uyu mujyi kandi yari yasabye abaturage bose bazamenya ahaba hakorerwa ibi bikorwa by’ubutinganyi, bazajya batungira agatoki inzego, bakazihamagara ndetse bahabwa n’imirongo ya telefone itishyurwa bazajya bahamagaraho.
Ni nyuma y’uko abaturage kandi ubwabo bayisabiye inzego, bavuga ko ibi bikorwa bikomeje gufata intera nyamara biri muri za kirazira mu muco wabo, bagasaba ko hashyirwaho ingamba zikarishye zo kubirwanya.
RADIOTV10