Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko abarwanirira uruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo FARDC na FDLR bagabye ibitero mu bice birimo i Goma, mu rukerera, bakica abaturage bane.
Iby’ibi bitero byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko “kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 saa munani n’igice zo mu rukerera, abarwanyi bishyize hamwe b’Ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa Kinshasa bagizwe na FARDC, FDLR, Mari-Mai, Wazalendo na Nyatura bagabye ibitero shuma mu bice bituwe cyane n’abaturage bya Kibati, Munigi, Goma no mu bice bihakikije, byahitanye inzirakarengane z’abasivile bane abandi batatu barakomereka bikabije.”
Kanyuka yaboneyeho guhamagarira imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, n’umuryango mpuzamahanga, kugaragaza ibi byaha byibasiye inyokomuntu biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nanone kandi yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Doha byasinyiwemo amahame yo guhagarika imirwano, ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze kubahiriza ibiyakubiyemo, nko kurekura imfungwa zagaragajwe n’iri Huriro rya AFC/M23 bafunzwe bashinjwa kurishyigikira.
Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bwakomeje guta muri yombi no gukatira igihano cy’urupfu abiyemeje gushyigikira iri Huriro AFC/M23 “ku buryo bigeza n’aho bagambiriye kubikorera Perezida Joseph Kabila” wayoboye iki Gihugu.
Ibi bitero bikomeje kugabwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, bije nyuma yuko AFC/M23 itanze impuruza ko uru ruhande bahanganye rukomeje kugaragaza umugambi wo gukaza intambara, bitewe n’iyoherezwa ry’abasirikare n’intwaro mu bice binyuranye.
RADIOTV10