Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagaragaje abarwanyi 20, kivuga ko ari ab’Ihuriro AFC/M23 na Twirwaneho, ngo bafashe icyemezo cyo kucyishyikisiza, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC buherekejwe n’amafoto yafashwe abo barwanyi buvuga ko ari aba AFC/M23 na Twirwaneho.
FARDC ivuga ko “Mu gikorwa cya Sukola 2, abarwanyi 20 b’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na Twirwaneho, bishyize mu maboko ya FARDC (Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) mu gace ka Fizi muri Kivu y’Epfo.”
Iki gisirikare cya Congo kivuga ko aba barwanyi bashyikirijwe Colonel Apoko Bangala Michel ukuriye ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Epfo.
Ngo uyu musirikare “yabahaye ubufasha bw’ubuvuzi n’ibyo kurya ubwo bishyiraga mu maboko ya FARDC i Mikenge. Aba barwanyi baturutse mu gace ka Minembwe batanze intwaro zabo, zirimo imbunda za AK-47, imbunda za PKM, n’ibisasu bya roketi bya RPG-7.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi ihuriro AFC/M23 bamaganye aya makuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo, bavuga ko ari propaganda, ahubwo ko bariya barwanyi atari aba AFC/M23 ahubwo bashobora kuba ari abo mu yindi mitwe yitwaje intwaro.
Ihuriro AFC/M23 ryo ryakunze kugaragaza abasirikare ba FARDC ryabaga ryafatiye ku rugamba ndetse n’intwaro zirimo n’iza rutura, bakanahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya, bavuga ko igisirikare cyabo cyokamwe n’ingeso mbi batari bagishoboye kwihanganira.
Mu kwezi gushize, iri Huriro ryatangaje ko ryarekuye abasirikare 5 000 ba FARDC na Wazalendo ryari ryarafashe mpiri mu bihe binyuranye, aho igikorwa cyo kubasubiza Leta ya Congo, cyakozwe ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare wa CIRC.
Abo basirikare n’abarwanyi bashyikirijwe uyu muryango mu gikorwa cyabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Rumangabo tariki Werurwe 2026, aho bashyikirijwe uriya muryango kugira ngo ubageze kuri Leta y’Igihugu cyabo.
RADIOTV10










