Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko hakurwaho igihano kiremeye gihabwa abasirikare ba FARDC bata urugamba n’abarangwa n’ubuhemu.
Ni icyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2023 ubwo hateranaga iyi Nama Nkuru y’Ingabo muri iki Gihugu yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC.
Iyi Nama Nkuru ya Gisirikare, yiyemeje ko FARDC igomba gukora ibishoboka byose ikigarurira ibice byose yambuwe n’umutwe wa M23, bimaze igihe mu mirwano.
Minisititi w’Intebe Wungirije akaba na Minisititi w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba Gombo agaruka ku byaganiriweho muri iyi nama, yavuze ko igisirikare kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo cyambure M23 utwo duce, kandi ko na Perezida Tshisekedi arajwe inshinga n’iyi ngingo.
Yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yanasabye Umugaba w’Ikirenga mu bushobozi bwo kuba Umukuru w’Igihugu ko yahagarika igihano cy’urupfu gihabwa abasirikare bagaragaweho ubuhemu no guta urugamba.”
Jean Pierre Bemba yatangaje ibi mu gihe aherutse kwemeza ko FARDC ifite imbaraga nke ugereranyije n’imirwanire ya M23 bahanganye.
Byakunze kuvugwa ko hari abasirikare ba FARDC basuna urugamba bakaruta, bamwe bagiye banafatwa bakagezwa imbere y’ubucamanza, ndete bamwe bakaba baragiye bahanishwa igihano cy’urupfu.
Imirwano ihanganishije M23 na FARDC, yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare mu bice byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, by’umwihariko mu gace ka Mweso, aho umutwe wa M23 wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusuka ibisaru biremereye mu duce dutuwemo n’abaturage benshi.
Nanone kandi kuri uyu wa mbere, habaye imirwano ikomeye mu gace ka Shaha gaherereye mu bilometero 9 uvuye mu mujyi wa Sake, aho umutwe wa M23 uvugwaho gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, unyuze Minova.
Jean Pierre Bemba kandi yatangaje ko Igisirikare cya Congo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23.
RADIOTV10