Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yumva isasu igakizwa n’amaguru iri mu myanya 10 mu bisirikare bikomeye muri Afurika

radiotv10by radiotv10
11/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yumva isasu igakizwa n’amaguru iri mu myanya 10 mu bisirikare bikomeye muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizwe ku mwanya wa munani mu Bihugu bifite ibisirikare bikomeye ku Mugabane wa Afurika, ikaba iya 72 ku Isi, ikaba ari cyo Gihugu cya mbere muri aka karere, nkuko bigaragazwa n’urubuga rw’Abanyamerika rwitwa GFP (Global FirePower).

Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rw’Abanyamerika Global FirePower (GFP) rwarushyize hanze muri uyu mwaka wa 2023, rugaragaza uko ibihugu 145 byakozweho ubusesenguzi bihagaze mu bushobozi bw’ibisirikare byabyo.

Mu Bihugu 10 bya mbere muri Afurika, ku mwanya wa mbere hariho Misiri, (2) Algérie, (3) Afurika y’Epfo, (4) Nigeria, (5) Ethiopie, (6) Angola, (7) Maroc, (8) DRCongo, (9) Tunisie na (10) Soudan.

Ibihugu byo mu karere, Uganda iza ku mwanya 12 muri Afurika ikaba iya 83 ku Isi, Kenya ikaza ku mwanya wa 13 muri Afurika ariko ikaba iya 87 ku Isi, Tanzania ikaza ku mwanya wa 18 muri Afurika ikaba iy’ 101 ku Isi naho Sudan y’Epfo ikaba iya 24 muri Afurika, ku si ikaba iy’ 116.

Naho Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi na byo byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byo ntibiri kuri uru rutonde rw’Ibihugu 145 byakozweho inyigo n’uru rubuga GFP.

Gukora uru rutonde bishingira ku ngingo 60 zirimo umubare w’abasirikare bari mu kazi, ubushobozi bw’igisirikare cyo mu mazi, ubushobozi bw’ibikoresho nk’imodoka za gisirikare, umubare w’indege za gisirikare, n’ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare.

Ku mwanya wa mbere ku Isi, hariho Leta Zunze Ubumwe za America, ku mwanya wa kabiri hakaza u Burusiya, bugakurikirwa n’u Bushinwa, hagakurikiraho u Buhindi n’u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Ubwo umugabo yasangaga umugore we yinezezanya n’undi mu buriri bwabo icyakurikiyeho nticyababereye kiza bose

Next Post

Moses yongeye guteza sakwesakwe kubera ijambo yavuze riherekeje ifoto atumura agatabi

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi
MU RWANDA

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses yongeye guteza sakwesakwe kubera ijambo yavuze riherekeje ifoto atumura agatabi

Moses yongeye guteza sakwesakwe kubera ijambo yavuze riherekeje ifoto atumura agatabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.