• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO, UDUSHYA
0
Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, ryasabye imbabazi abatuye Isi yose ku myitwarire idakwiye yagaragajwe na Perezida waryo, Luis Rubiales ubwo yasomeraga mu ruhame umunwa ku wundi umukinnyi w’umukobwa.

Luis Rubiales yasomye umukinnyi w’umukobwa witwa Jenni Hermoso ubwo ikipe y’abakobwa ya Espagne yegukanaga Igikombe cy’Isi cyarangiye mu kwezi gushize.

Ni imyitwarire yatunguye benshi biganjemo abasanzwe bakurikiranira hafi ruhago y’Isi, ndetse yanazamuye impaka nyinshi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne kuri uyu wa Kabiri, ryavuze ko “risaba imbabazi ku Isi y’abakunzi ba ruhago no ku muryango w’abatuye Isi.” Ku myitwarire ya Perezida waryo Luis Rubiales, wahagaritswe na FIFA nyuma yo gusoma ku munwa umukinnyi Jenni Hermoso.

Muri iri tangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Espagne, ryagize riti “Ishyirahamwe ry’Ubwami bwa Espagne rirasaba imbabazi ribikuye ku mutima Isi ya ruhago ndetse n’abandi bose ku bw’imyitwarire itihanganirwa y’uwari urihagarariye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.”

Iri shyirahamwe rivuga ko ibyagaragajwe n’uyu muyobozi bitatanze urugero rwiza ku Banya-Espagne bose, ku nzego z’iki Gihugu, ku bayobozi ba siporo muri Espagne ndetse no ku bakinnyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Next Post

Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.