Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage mu Kagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, babanje gutungurwa no kubona umukobwa bari basanzwe bazi ko atwite mu nda ari zeru, nyuma biza gutahurwa ko yakuyemo Inda abigambiriye akaba ari no kubikurikiranwaho.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe atuye mu Mudugudu wa Bushagashi mu Kagari ka Kiruku, abana n’umubyeyi we ndetse akaba asanganywe n’umwana yabyariye mu rugo.

Yari amaze iminsi atwite ndetse bigaragarira buri wese bahuraga dore ko iyi nda yari igeze mu mezi arindwi, ariko kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, yabyutse atera urujijo kuko inda ye yari itakigaragara.

Umubyeyi we babana na we wahise agira amakenga, yabajije umukobwa we aho Inda yari atwite yagiye, undi abura ayo acira n’ayo Amira, areko arebye neza, abona amaraso ku kirenge cye.

Robert Niyomwungeri uyubora Umurenge wa Coko, yagize ati “Umubyeyi w’umwana yabyutse mu gitondo n’umukobwa abyutse, abona nta nda agifite kandi yari afite inda nkuru igera mu mezi arindwi, kandi yari yaratangiye kugaragara, amubajije uko byagenze, undi araceceka.”

Uyu muyobozi avuga ko umubyeyi w’uyu mukobwa yahise atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze byumwihariko umuyobozi w’Umudugudu.

Ati “Bahageze batangira gushakisha mu nzu hose, baza kugwa ku kadobo karimo uruhinja rwitabye Imana.”

Uyu mukobwa bamwegereye ngo bamuze ibyabaye, yiyemereye ko ari we wakuyemo iyi nda yari atwite akoresheje ibinini yari yaguze mu gasantere kari ahitwa Rushashi ku munsi wari wabanje tariki 21 Ukuboza 2022.

Hari andi makuru kandi avuga ko no muri Werurwe uyu mwaka na bwo yari yakuyemo inda mu buryo butemewe, ndetse na we akaba abyemera ko yabikoreye mu Karere ka Rulindo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + one =

Previous Post

Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

Next Post

MINEDUC yagaragaje ikitagomba kuba mu bihembo ababyeyi bazaha abanyeshuri baje mu biruhuko

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MINEDUC yagaragaje ikitagomba kuba mu bihembo ababyeyi bazaha abanyeshuri baje mu biruhuko

MINEDUC yagaragaje ikitagomba kuba mu bihembo ababyeyi bazaha abanyeshuri baje mu biruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.