Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi ko bakwiye gukomeza kwitonda no kurangwa n’imyitwarire myiza, kuko ari byo bizabafasha kuyitsinda, kandi ko uyu mwaka wa 2026, ugomba kuba uw’akazi gakomeye.
Maj Gen Makenga yabitangarije i Bukavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, ubwo abo mu buyobozi bukuru bwa AFC/M23 baganiraga n’abakada b’iri Huriro.
Uyu Mugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, yashimye aba bakada b’iri Huriro, ko bakoze akazi gakomeye kandi keza muri uru rugendo barimo rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ariko ndi hano kugira ngo mbibutse ikintu cy’ingenzi. Turacyari mu ntambara, rero mugomba gukomeza kwitwara nk’aho mukiri mu rugamba. Mugomba kwitwararika, mukarangwa n’imyitwarire myiza, kandi mugahora mwiteguye kwitanga.”
Makenga kandi yongeye kwibutsa ko ubutegetsi bwa Congo n’ababurimo, bakomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse ari na yo yatumye iri Huriro rihaguruka kugira ngo riyirwanye.
Ati “Rero ntimukwiye kwitwara nka bamwe mu bategetsi ba Kinshasa. Igihugu cyose kigomba kubohorwa, kandi haracyari urugendo rurerure kandi ruradusaba kwitwararika, tukarangwa n’umuhate muri uru rugendo ndi kubabwira. Icyo ni cyo kiguzi cyabyo. Biradusaba imbaraga zidasanzwe, kandi izo mbaraga, ni mwebwe, nit we, ni abantu bose bahisemo guhaguruka kugira ngo babohore Igihugu cyacu.”
Gen Makenga yavuze ko umwaka wa 2026, ari umwaka ukomeye muri uru rugamba barimo rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko bisaba ko abarurimo bagira ubushishozi buhanitse.
Ati “Umwaka wa 2026 ni umwaka w’akazi gakomeye, umwaka udusaba kugira ubushishozi bwo hejuru.”
Maj Gen Makenga kandi aherutse kwibutsa abo muri iri Huriro ko nubwo hari ibice byabohowe, ariko bakwiye kumva ko ari nk’aho urugamba rwo kwibohora rugitangira.




RADIOTV10











