General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko atazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ya 2026 nk’uko byavugwaga, ahubwo ko azashyigikira umubyeyi we Yoweri Museveni, gusa avuga ko uzamukurikira atagomba kuzaba ari umusivile.
Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko Gen Muhoozi ashobora kuzahatanira kuyobora iki Gihugu cya Uganda mu matora azaba muri 2026, anyuze mu Ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda).
Muhoozi yagize ati “Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper [urutonde rw’abahatana mu matora ya Perezida] muri 2026. Imana isumba byose yansabye gukomeza gushyira imbaraga mu gisirikare. Rero, nshyigikuye byimazeyo Yoweri Museveni mu matora ataha.”
Muhoozi yakomeje avuga ko kuri we “ntakintu gifite agaciro kuri iyi Isi kiruta UPDF! Niyo mpamvu numva ntakimpa agaciro cyaruta kuba muri UPDF.”
Gen Muhoozi wakomeje asabira umugisha iki gisirikare cya Uganda, n’iki Gihugu, yakomeje avuga kandi ko nta musivile uzakorera mu ngata umubyeyi we Museveni.
Ati “Nta musivile uzayobora Uganda nyuma ya Perezida Museveni. Inzego z’umutekano ntizishobora kuzabyemera. Umuyobozi uzakurikiraho agomba kuba ari Umusirikare cyangwa umupolisi.”
Yakomeje asaba abashyigikiye ihuriro PLU bose nk’abitsamuye kuzashyigikira Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2026.
RADIOTV10