Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru uzwi mu karere

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru uzwi mu karere
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yageze mu Rwanda aho aje mu ruzinduko rwa gatatu ahagiriye muri uyu mwaka.

General Muhoozi Kainerugaba wari umaze iminsi atangaza ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda, yahageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Ifoto yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza General Muhoozi yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ari kumwe n’abamuherekeje barimo Andrew Mwenda wamenyekanye akora umwuga w’Itangazamakuru ku bya politiki, bakiriwe n’abayobozi na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Umunyamakuru Canary Mugume wo muri Uganda ukurikiranira hafi ibya Politiki, uri mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto, yavuze ko Muhoozi ubu ari mu Rwanda.

Uyu munyamakuru yagize ati “Agiye nanone guhura na Perezida Paul Kagame. Aherekejwe na Andrew Mwenda.”

Gen.Muhoozi Kainerugaba is Rwanda, again for meetings with President Kagame. Accompanying him is Andrew Mwenda. @nbstv pic.twitter.com/z1i8bnM3uY

— Canary Mugume (@CanaryMugume) October 15, 2022

General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe anyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko azakora ikiruhuko mu Rwanda.

Mu butumwa yatambukije ku wa Kane, Muhoozi yagize ati “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo.”

General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye yambuwe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ari na bwo yahise azamurwa mu mapeti agahabwa irya General risumba ayandi mu Gisirikare.

Ni uruzinduko rwa gatatu agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, aho urwa mbere yaruhagiriye muri Mutarama, akongera kuhagaruka muri Werurwe.

Mu ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe ni na bwo yagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fourteen =

Previous Post

Ukurikiranyweho kwica umugore wari umutwitiye abanje kumusambanya yabwiye Ubushinjacyaha ibibabaje

Next Post

CaboDelgado: RDF yatahuye imbunda n’ibisasu byari byarahishwe n’ibyihebe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
CaboDelgado: RDF yatahuye imbunda n’ibisasu byari byarahishwe n’ibyihebe

CaboDelgado: RDF yatahuye imbunda n’ibisasu byari byarahishwe n’ibyihebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.