Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bwemeje ko umukozi w’Umurenge wa Ruvune muri aka Karere yajyanywe kwa muganga igitaraganya kugira ngo aganirizwe nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima kubera amakimbirane afitanye n’umugore we.
Uwo mukozi ushinzwe kwakira abagana Ibiro by’Umurenge (Customer Care), yajyanywe ku Bitaro bya Byumba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 nyuma y’uko hatanzwe impuruza ko avuze ko agiye kwiyahura.
Amakuru avuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yagiranye intonganya n’umugore we basanzwe bafitanye amakimbirane, akamubwira ko agiye kwiyahura, ari na bwo uwabyumvise yahise ahamagara polisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yemereye ikinyamakuru Umuseke ko ibi byabaye, ndetse ko uwo muturage yahise atabarwa atarashyira mu bikorwa umugambi wo kwiyambura ubuzima.
Yagize ati “Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe.”
Uyu muyobozi uvuga ko uyu muturage ari mu nzira zo gushaka gatanya n’umugore we, avuga ko hataramenyekana icyari kigiye gutuma yiyambura ubuzima.
Ati “Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye nuko byatangiye.”
Maya Uwera yavuze kandi ko umugore w’uyu muturage yari amaze iminsi ajya gutanga ikirego ku Karere ko umugabo we yamwibye umwana.
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage kujya birinda gufata imyanzuro ihutiweho, ahubwo ko mu gihe bafite ibibazo bibaremereye bajya bihutira kwiyambaza inzego.
RADIOTV10