Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

radiotv10by radiotv10
27/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’amezi atanu amunigishije umugozi, yarangiza akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gashirira muri uyu Murenge wa Ruvune, yakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 21 Gashyantare 2023.

Icyaha gikekwa kuri uyu mugore cyakozwe tariki 16 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, ubwo bivugwa ko yahengereye umugabo we agiye guhinga agahita yivugana umwana wabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugore yamaraga kwica umwana we amunigishije umugozi, yahise amufata akajya kumuryamisha mu buriri.

Icyaha cyatahuwe ubwo umugabo w’uyu mugore yamuhamagaraga amubaza niba yahishije ngo aze barye, we yahise amubwira ko yishe umwana wabo, undi akihutira kugera mu rugo.

Umugabo w’uyu mugore ubwo yageraga mu rugo agasanga umugore we koko yishe umwana wabo, yahise abimenyesha inzego z’ubutabera zihita zita muri yombi uyu mugore ukekwaho kwihekura.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 108: Kwica umwana wibyariye

Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enock says:
    3 years ago

    Muraho ndi Gatsibo gitoki nyamirama
    Mbega weeee isi yameze amaebyo pe kwihekura koko? Uwo mugore nahamwa nicyaha ahanwe by’intangarugero

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Aho yageze ibababaza niho igeze ibashimisha: Abafana ba ManUnited baraye bamwenyura

Next Post

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.