Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
01/12/2021
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe n’umubikira.

Icyaha gikekwa kuri uyu Mupadiri cyakozwe tariki 23 Ukwakira 2021 ubwo uyu Mupadiri yahuraga n’umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko akamusaba ko aza kumureba aho aba ku icumbi ry’abapadiri akamuha ibihembo yamwemereye by’uko yatsinze neza ikizamini cya Leta.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa ubwa yajyaga kureba uyu wihaye Imana, yamusambanyije ariko akagenda afite ubwoba bw’uko azabihingutsa.

Uyu mukobwa yiyambaje mugenzi we w’inshuri ye bajyana kubibwira Umubikira ushinzwe kubarera ibyo Padiri amukoreye, Umubikira na we akihutira gutanga amakuru, Padiri arafatwa akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Mu iburana, Padiri yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko ari akagambane yakorewe, ariko akemera ko uwo mwana yamubonye aho Cantine ikorera ko atigeze amugeza mu rugo aho aba.

Ubushinjacyaha buburana n’uregwa, buvuga ko ibi bisobanuro by’Umupadiri ari impamvu zo guhunga icyaha ngo kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko cyane ko yiyemerera ubwe ko uwo munsi babonanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Abanyarwanda baributswa ko kurinda uburenganzira bwa muntu bitareba Leta gusa

Next Post

Rayon birongeye biranze inganya na Espoir yihagazeho ikayikuraho inota

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon birongeye biranze inganya na Espoir yihagazeho ikayikuraho inota

Rayon birongeye biranze inganya na Espoir yihagazeho ikayikuraho inota

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.