Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n’abajura badatinya kwinjira mu nzu bene yo bayirimo, bageramo bakarebana ntacyo bikanga, kandi inzego ntizigire icyo zikora, bigatuma bamwe bavuga ko wagira ngo babiherewe uburenganzira.
Aba baturage bavuga ko ubu bujura bumaze gufata indi ntera ku buryo bamwe babwibwamo ibyabo byose, bigatuma babaho mu bwoba bw’uko bashobora no kuhasiga ubuzima.
Niragire Christine, utuye mu mudugudu wa Kivumu mu kagari ka Rwanza, avuga ko abajura bamwibye ibikoresho byose yari atunze mu nzu.
Ati “Baraje biba byose mfite mu nzu. Ubu mbayeho mpangayitse kuko sinzi niba ubutaha batazangirira nabi bakantwara ubuzima, kuko buri munsi barantera bakanyiba.”
Si uyu mubyeyi wenyine ugaragaza iki kibazo, kuko n’abandi baturanyi be bavuga ko kwibwa bimaze kuba ibisanzwe, ku buryo bamwe batangiye kubifata nk’ikibazo cyaburiwe igisubizo.
Mukabutera ati “Jye baraje bantoborera inzu nshiduka bangezeho mu nzu mvuza induru bariruka. Inaha wagira ngo abajura bafite uburenganzira bwo kwiba, kuko buri rugo usanga rutaka kwibwa.”
Uwimana ati “Twebwe hano turibwa kenshi. Abajura baragenda bagaruka, kandi usanga bamwe muri bo barangwa n’urugomo. Turasaba ko umutekano wakazwa.”
Aba baturage bavuga ko icyongera ubu bujura ari inzoga z’inkorano, aho bamwe mu bazikoresha bashaka amafaranga binyuze mu kwiba no gutega abantu.
Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamazi, yavuze ko Polisi iri maso kandi hari abantu bamaze gufatwa.
Ati “Hari batanu mu bakekwaho gukora ibi bikorwa muri aka gace bafashwe, bashyikirijwe ubugenzacyaha kandi bari gukurikiranwa. Turaburira abishora mu bikorwa nk’ibi ko inzego z’umutekano zitazabihanganira na gato.”
Ku bijyanye n’inzoga zitemewe, Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Agustin, avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo, hagashyirwa imbaraga mu kuzirwanya hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’ubujura.
Ati “Twashyize imbaraga mu guhashya inzoga z’inkorano ku buryo zagabanutse, ariko turi gukora ibishoboka ngo n’udusigisigi dusigaye turwanye ducike burundu.”
Abaturage basaba ko umutekano wakomeza gukazwa, abafashwe bagahanwa by’intangarugero, kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere bafite umutekano usesuye.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10







