Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA IMIBEREHO

Gitifu w’Akagari n’ukuriye irondo bafunzwe bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo gupfa

radiotv10by radiotv10
07/01/2024
in IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU, UBUTABERA
0
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, witwa Kagiraneza Enock, ndetse na Mugabe Matsatsa ukuriye Irondo ry’Umwuga muri aka Kagari, bari mu maboko ya RIB, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo uwitwa Dushimimana gupfa.

Aba bayobozi bombi, hamwe n’abanyerondo bari kumwe, ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura irondo tariki 24 Ukuboza 2023, bageze mu rugo kwa Dushimimana ruherereye mu Mudugudu wa Bikingi mu masaha ya nijoro, bamusanga we n’umugore we baryamye babasohora mu nzu nk’uko bamwe mu baturage babigarutseho.

Umwe muri bo yagize ati “Baje bitwaje za ferabeto, babanza gusohora umugore we bamubohera amaboko inyuma bamusaba kubereka aho Dushimimana (Umugabo we) ari. Hashize akanya na we arasohoka, ageze hanze batangira kumuhondagura, baramukomeretsa cyane bamugira intere”.

Uwo mugabo bivugwa ko yaba yarakubiswe n’aba bayobozi bamuziza ko asanzwe ari umunyarugomo (igihazi), byageze tariki 28 Ukuboza 2023 arapfa, bigakekwa ko yaba yarazize izo nkoni yakubiswe n’abo bayobozi ubwo bamusangaga iwe.

Undi ati “Abayobozi ba hano baratuzengereje, baduhoza ku nkoni, ntituzi icyo baba badushakaho. Leta nidutabare”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje iby’uko bombi bafunzwe.

Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa. Bombi bafungiwe kuri RIB Station ya Mukamira, ndetse dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha. Haracyashakishwa n’ibindi bimenyetso hamwe n’abandi baba baragize uruhare muri urwo rupfu ngo babiryozwe”.

Icyaha bakurikiranweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikavamo urupfu, giteganywa n’Ingingo y’121 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko itarenze imyaka 20, n’ihazabu y’Amafaranga y’ u Rwanda kuva kuri Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.

Radiotv10Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 12 =

Previous Post

Zambia: Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri mu byumweru bitatu

Next Post

Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera

Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.