Monday, September 9, 2024

Gukorera Abanyarwanda ni iby’agaciro- Dr.Sabin wagizwe Minisitiri yashimiye Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bwo kumuha amahirwe yo gukorera Abanyarwanda, asezeranya ko azakorana umuhate inshingano ze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze itangazo ritangaza impinduka zabaye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Izi mpinduka zirimo ishyirwaho rya Minisitiri w’Ubuzima mushya, Dr Sabin Nsanzimana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Dr Sabin Nsanzimana yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kumugirira icyizere akamuha izi nshingano zo kuba umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Dr Sabin yagize ati “Gukorera abanyarwanda ni iby’agaciro gakomeye. Murakoze nyakubahwa Paul Kagame ku bw’aya mahirwe adasanzwe mu miyoborere yanyu y’indashyikirwa.”

Dr Sabin Nsanzimana yasoje ubutumwa bwe yizeza kuzakorana ishyaka muri izi nshingano ze ati “Nzakorana umuhate muri izi nshingano nshya.”

Iyi nzobere mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya SIDA, yagizwe Minisitiri w’Ubuzima nyuma y’amezi akabakaba 10 ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ni umwanya yahawe nyuma y’amezi macye ahagaritswe na Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kubera ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa.

Dr Sabin Nsanzimana yinjiranye muri Minisiteri y’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, asimbuye Lt Col Dr Tharcisse Mpunga we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts