Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye igitero cy’umutwe w’Iterabwoba wa ADF cyagabwe mu bice byo muri Teritwari ya Beni, cyahitanye abaturage 41, ivuga ko yiyemeje guhiga bukware ibyihebe byakigabye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itumanaho n’Itangamazamakuru, mu izina rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024,
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibabajwe kandi yamaganye bikomeye igitero cyo ku ya 07 Kamena 2024 cy’abo mu byihebe bya ADF, cyabaye muri Lokarite za Masala, Mahihi na Keme muri Terirwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.”
Iri tangazo rya Guverinoma ya Congo Kinshasa, rikomeza rivuga ko iki gitero cyahitanye abaturage 41 barimo 39 biciwe muri Lokarite za Masala na Mabibi, mu guhe abandi babiri biciwe muri Lokarite ya Keme.
Riti “Bose hamwe, abantu 41 bahatakarije ubuzima abandi icyenda barakomereka. Nanone kandi hari bikorwa byinshi byangiritse.”
Rigakomeza rigira riti “Guverinoma irihanganisha imiryango yaburiye abayo muri ibi bikorwa by’ubunyamaswa. Irizeza ko izishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bw’abakomereshe, kandi ikanizeza umuhate wo gukora operasiyo simusiga zo gushakisha ibi byihebe, kandi n’ubundi zagiye zica intege bimwe muri byo, ndetse zikanagaruza abaturage benshi bari barafashwe bugwate.”
Umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukorana n’uwiyita Leta ya Kisilamu, wakunze kuvugwaho ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ukorera muri Teritwari ya Beni, aho wakunze kwica urw’agashinyaguro bamwe mu Banyekongo, ukanabatwikira inzu, ukanabasahura ibyabo.
RADIOTV10