Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Habayeho impinduka zitunguranye mu masezerano y’umutoza w’umunyabigwi Guardiola
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola agiye kongera amasezerano y’umwaka umwe, byaje kwemezwa ko yongera ay’imyaka ibiri atoza iyi kipe yahesheje ibikombe binyuranye.

Uyu mutoza w’Umunya-Espagne, Josep Guardiola Sala uzwi ku mazina ya Pep Guardiola, yongereye amaseserano muri Manchester City y’imyaka ibiri kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, akaba agiye guca agahigo ko kuba umutoza wa kabiri utoje Manchester City imyaka myinshi (10) nyuma ya Les McDowall wayitoje imyaka 13 kuva 1950 kugeza mu 1953.

Pep Guardiola mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gutandukana na Manchester City kubera ko Umunya-Espagne mwene wabo wari ushinzwe imikino muri iyi kipe Txiki Begiristain yatangaje ko atazakomezanya na yo, asubiza ko yishimiye umushinga yatangiye kandi agifiye byinshi byo gukora.

Yagize ati “Ndumva mfite ibyishimo bidasanzwe kuba nongereye amaseserano. Ibyavuzwe nta gaciro bifite kuko mwabibonye ko nongereye imyaka ibiri. Nishimiye umushinga natangiye aha, kandi ndacyafite byinshi byo gukorana n’iyi kipe.”

Pep Guardiola yashatswe cyane n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ngo asimbure Gareth Southgate, gusa biza kurangira akazi gahawe Thomas Tuchel kuko Pep yari yabahakaniye.

Pep Guardiola yageze muri Manchester City mu mpera za 2016 amaze gutwarana nayo ibikombe 18 birimo UEFA Champions League, ari na yo rukumbi Manchester City yatwaye, ndetse n’ibikombe bitandatu bya Shampiyona y’Abongereza.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Rusizi: Amakuru mashya ku kibazo cyatumaga hari abadatora agatotsi ijoro ryose

Next Post

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Umuyobozi uturutse mu Bushinwa yagaragaje isano Igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku mutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.