Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hafashwe icyemezo ku birego byo gufata ku ngufu byashinjwaga rurangiranwa ukunzwe muri ruhago

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hafashwe icyemezo ku birego byo gufata ku ngufu byashinjwaga rurangiranwa ukunzwe muri ruhago
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Sweden yatangaje ko iperereza ryakorwaga kuri rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’u Bufaransa, Kylian Mbappe ku byaha byo gufata ku ngufu, ryahagaze kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Umufaransa w’imyaka 25 uri mu bakunzwe muri ruhago, Kylian Mbappe ubwo yasuraga Igihugu cya Sweden hagati ya tariki 09 na 11 Ukwakira hasohotse amakuru yavugaga ko Kylian Mbappe yaba yarafashe umukobwa ku ngufu bahuriye mu kabari mu ijoro ryo ku ya 10 Ukwakira, kuva ubwo Polisi ya Sweden yahise itangira iperereza kuri ibi byaha.

Ibiro by’Ubugenzacyaha Bukuru muri Sweden (ICIN), kuri wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 byatangaje ko nyuma yo gukora iperereza byasanze Kylian Mbappe nta bimenyetso bifatika bihamya ko yaba yarakoze icyo cyaha cyo gufata ku ngufu.

Umugenzacyaha Mukuru, Marina Chirakova aganira n’ikinyamakuru cyiki Gihugu DVT yatangaje ko Kylian Mbappe yabaye umwere yagize ati “Mu isuzuma twakoze twasanze koko Kylian Mbappe yarahuye n’uwavugwaga ko yahohotewe gusa twasanze nta bimenyetso bihagije ndetse n’abatangabuhamya none twafashe icyemezo cyo gufunga ikirego.”

Ikinyamakuru Aftonbladet kivuga ko uru rubanza rwaba rwaraguzwe, uwahohotewe ko yahawe ruswa ngo adakomeza kuburana, kuko ngo umunsi Polisi itangira n’ubugenzacyaha bitangira iperereza hari amafoto yagaragaye bafite ibimenyetso byinshi ndetse harimo n’intanga z’ucyekwa n’umwenda w’imbere we.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Menya Ibihugu bikomokamo abantu 149 basaba ubuhungiro bakiriwe n’u Rwanda

Next Post

BREAKING: Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruri guhatanira kwakira isiganwa ry’imodoka rikunzwe ku Isi

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruri guhatanira kwakira isiganwa ry’imodoka rikunzwe ku Isi

BREAKING: Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruri guhatanira kwakira isiganwa ry'imodoka rikunzwe ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.