Polisi ya Sweden yatangaje ko iperereza ryakorwaga kuri rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’u Bufaransa, Kylian Mbappe ku byaha byo gufata ku ngufu, ryahagaze kubera kubura ibimenyetso bihagije.
Umufaransa w’imyaka 25 uri mu bakunzwe muri ruhago, Kylian Mbappe ubwo yasuraga Igihugu cya Sweden hagati ya tariki 09 na 11 Ukwakira hasohotse amakuru yavugaga ko Kylian Mbappe yaba yarafashe umukobwa ku ngufu bahuriye mu kabari mu ijoro ryo ku ya 10 Ukwakira, kuva ubwo Polisi ya Sweden yahise itangira iperereza kuri ibi byaha.
Ibiro by’Ubugenzacyaha Bukuru muri Sweden (ICIN), kuri wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 byatangaje ko nyuma yo gukora iperereza byasanze Kylian Mbappe nta bimenyetso bifatika bihamya ko yaba yarakoze icyo cyaha cyo gufata ku ngufu.
Umugenzacyaha Mukuru, Marina Chirakova aganira n’ikinyamakuru cyiki Gihugu DVT yatangaje ko Kylian Mbappe yabaye umwere yagize ati “Mu isuzuma twakoze twasanze koko Kylian Mbappe yarahuye n’uwavugwaga ko yahohotewe gusa twasanze nta bimenyetso bihagije ndetse n’abatangabuhamya none twafashe icyemezo cyo gufunga ikirego.”
Ikinyamakuru Aftonbladet kivuga ko uru rubanza rwaba rwaraguzwe, uwahohotewe ko yahawe ruswa ngo adakomeza kuburana, kuko ngo umunsi Polisi itangira n’ubugenzacyaha bitangira iperereza hari amafoto yagaragaye bafite ibimenyetso byinshi ndetse harimo n’intanga z’ucyekwa n’umwenda w’imbere we.
Aime Augustin
RADIOTV10