Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hafashwe icyemezo ku mukinnyi wo muri Kenya wavuzweho nk’ibiherutse kumvikana mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi Patrick Matasi ukinira ikipe yo muri Kenya n’Ikipe y’iki Gihugu, yahawe igihano cyo guhagarikwa iminsi 90 adakina nyuma yo kuvugwaho kwitsindisha, ibintu biherutse kuvugwa kuri umwe mu batoza mu Rwanda wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi.

Mu minsi ishize hasakaye amashusho agaragaza uyu munyezamu Patrick Matasi w’Ikipe ya Kakamega Homeboys n’Ikipe y’Igihugu ari kuvugana n’umuntu utazwi amusaba ko yakwitsindisha ibitego 2 mu gice cya mbere, gusa uyu muzamu we yihutiye kumubwira ko byashoboka ariko nanone ngo byaterwa n’ibyo yaba yabanje kuvugana na ba myugariro.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ryashyize hanze itangazo rivuga ko uyu musore ahagaritswe iminsi 90 ndetse rikaba rikomeje iperereza riri gufatanya n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane Wa Afurika, CAF aho binashoboka ko uyu musore ashobora guhita acibwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ubuzimA bwe bwose mu gihe yahamwa n’iki cyaha.

‎‎FKF yavuze ko kandi itazigera yihanganira ibijyanye no kugena uko umukino urangira ndetse ko biyimeje kurinda icyizere cy’amarushanwa yabo.

Mu minsi yashize mu Rwanda habaye ibisa nk’ibi aho hagiye hanze amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye nka Migi usanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi Utd yumvikanagamo ari gusaba myugariro wa Musanze FC Shafik Bakaki kuza kwitsindisha ubwo bariho bakina na Kiyovu Sports ndetse.

Muri icyo kiganiro cyo kuri Telefone, Migi yizezaga Shafik Bakaki ko azamusinyisha umwaka utaha muri Kiyovu Sports aho yavugaga ko we yamaze gusinya imbanzirizamasezerano, nyuma yuko ibyo bigiye hanze FERWA yatumije aba bombi ariko kugeza ubu ntiharatangazwa icyavuye mu iperereza byavuzwe ko ryatangiye gukorwa.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 10 =

Previous Post

Hagarutswe ku bimenyetso byisumbuye by’imikorenire ya FDLR na FARDC byatanzwe n’abaherutse gushyikirizwa u Rwanda

Next Post

Abakinnyi b’ikipe iri mu zizwi mu Rwanda bakoze igikorwa kiyigaragariza ko batishimye

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye
FOOTBALL

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi b’ikipe iri mu zizwi mu Rwanda bakoze igikorwa kiyigaragariza ko batishimye

Abakinnyi b’ikipe iri mu zizwi mu Rwanda bakoze igikorwa kiyigaragariza ko batishimye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.