Umukinnyi Patrick Matasi ukinira ikipe yo muri Kenya n’Ikipe y’iki Gihugu, yahawe igihano cyo guhagarikwa iminsi 90 adakina nyuma yo kuvugwaho kwitsindisha, ibintu biherutse kuvugwa kuri umwe mu batoza mu Rwanda wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi.
Mu minsi ishize hasakaye amashusho agaragaza uyu munyezamu Patrick Matasi w’Ikipe ya Kakamega Homeboys n’Ikipe y’Igihugu ari kuvugana n’umuntu utazwi amusaba ko yakwitsindisha ibitego 2 mu gice cya mbere, gusa uyu muzamu we yihutiye kumubwira ko byashoboka ariko nanone ngo byaterwa n’ibyo yaba yabanje kuvugana na ba myugariro.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ryashyize hanze itangazo rivuga ko uyu musore ahagaritswe iminsi 90 ndetse rikaba rikomeje iperereza riri gufatanya n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane Wa Afurika, CAF aho binashoboka ko uyu musore ashobora guhita acibwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru ubuzimA bwe bwose mu gihe yahamwa n’iki cyaha.
FKF yavuze ko kandi itazigera yihanganira ibijyanye no kugena uko umukino urangira ndetse ko biyimeje kurinda icyizere cy’amarushanwa yabo.
Mu minsi yashize mu Rwanda habaye ibisa nk’ibi aho hagiye hanze amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye nka Migi usanzwe ari umutoza wungirije muri Muhazi Utd yumvikanagamo ari gusaba myugariro wa Musanze FC Shafik Bakaki kuza kwitsindisha ubwo bariho bakina na Kiyovu Sports ndetse.
Muri icyo kiganiro cyo kuri Telefone, Migi yizezaga Shafik Bakaki ko azamusinyisha umwaka utaha muri Kiyovu Sports aho yavugaga ko we yamaze gusinya imbanzirizamasezerano, nyuma yuko ibyo bigiye hanze FERWA yatumije aba bombi ariko kugeza ubu ntiharatangazwa icyavuye mu iperereza byavuzwe ko ryatangiye gukorwa.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10