Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ihugu ivuga ko igiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzagaragaza imibereho y’umuturage n’ibyo atunze n’ibyo yinjiza, ku buryo bitazongera kuba ngombwa ko umuntu amenya icyiciro cy’Ubudehe abarizwamo. 

Imyaka 12 irashize u Rwanda rushyizeho gahunda yo gufasha abaturage hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byashyizweho muri 2013, kugeza ubu imaze kuvugururwa inshuro eshatu.

Ibi byiciro by’Ubudehe byatangiriye ku mazina atandatu (umutindi nyakujya, umutindi, umukene, uwifashije, umukungu n’umukire), muri 2015; aya mazina yasimbujwe imibare kuva kuri 1 kugeza kuri 4.

Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga muri 2020; iyi mibare na yo yasimbujwe inyuguti eshatu. Biva kuri A bigera kuri E.

Izo mpinduka zimwe zaterwaga n’uko amazina yateraga ipfunwe abaturage. Amavugurura aheruka yatandukanije imitangire ya serivisi za Leta ndetse n’ibi byiciro by’Ubudehe.

Icyakora ngo ubu bagiye kuzana izindi mpinduka zidashingira ku byo umuntu yinjiza nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ubutgetsi bw’Igihugu ushinzwe imibeho y’abaturage, Kayigana Godfrey.

Yagize ati “Hari sisitemu turimo kubaka izajya ijyamo amakuru y’abantu bose, yenda kumera nk’amakuru twafataga mu byiciro by’Ubudehe, ariko aho bitaniye ntabwo ari ukuvuga ngo tugufate tugushyire aha undi tumushyire ahandi, ahubwo ni ukumenya ngo wowe uteye ute? Umuryango wawe ugizwe n’abantu bangahe? Abashobora gukora ni bangahe? Mwinjiza ibingana iki? Musohora ibingana iki? Noneho iyo sisitemu igahura n’iy’ubutaka, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, Banki Nkuru y’Igihugu, iya LODA na Minisiteri y’Ubuzima.

Niba dushyizemo indangamuntu yawe turahita tubona ubutaka bukubaruyeho, amafaranga winjiza, utunze imodoka, amafaranga ari kuri konti no kuri telephone yawe.”

Kayigana Godfrey akomeza avuga ko izi mpinduka zizagira n’ingaruka ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ni ibintu bishobora guhinduka kuko ubu nshobora kuba ninjiza ibihumbi magatanu, ejo nibiba magana inane, sisitemu yakabaye igira icyo izamura. Niba nishyuraga ibihumbi bitatu ikaba yanzamura ikanshyira kuri bitatu na magana atanu. Nyuma y’amezi atandatu nshobora gutakaza ya mafaranga nkamanuka. Sisitemu yakabaye ivuga ngo uyu muntu yasubiye hasi, amafaranga reka tuyagabanye.”

N’ubwo atagaragaza igihe ubu buryo buzatangirira gushyirwa mu bikorwa; iyi Minisiteri ivuga ko buzakemura inenge zose zagaragaye mu miterere y’Ibyiciro by’Ubudehe bigana ku iherezo.

Babishingira ko ubugenzuzi bwakoze bwasanze mu ngo zisaga ibihumbi magana ane Leta yishyiriraga ubwisungane mu kwivuza; basanze abakwiye gufashwa ari ibihumbi ijana na bitandatu. Ibyo ngo byatewe n’uko ibyo byiciro byari byarahujwe n’imitangire ya serivisi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eight =

Previous Post

Mu Rwanda hageze Perezida wa gatatu mu minsi micye

Next Post

Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10

Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.