• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe ikikango cy’igishobora kuvuka mu ntambara ya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
23/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe ikikango cy’igishobora kuvuka mu ntambara ya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ingabo za Israel zigabye ibitero mu Ntara ya Gaza, muri Syria no ku mupaka wa Libani, hari impungenge ko intambara ihanganishije Israel na Hamas, ishobora gukwira mu Bihugu byose byo mu burasirazuba bwo hagati.

Hamas yatangaje ko abantu 55 baguye muri ibyo bitero byagabwe na Israel mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru mu Ntara ya Gaza.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru Igikomangoma Turki al-Faisal cya Arabia Saudite, yavuze ku rugomo rurimo kuba mu Burasirazuba bwo Hagati, yamagana ku mugaragaro Hamas na Israel ku kugaba ibitero ku basivile.

Yavuze ko nta butwari bwabaye ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gitunguranye kuri Israel, na yo ikayitura kuyigabaho intambara ititaye ku baturage b’abasivili bazahasiga ubuzima.

Yashimangiye ko icyabayeho gusa ari uko abantu bahapfiriye, anenga iyi myitwarire, ndetse asaba Israel guhagarika iyi ntambara kuko iri kugwamo inzirakarengane nyinshi.

Uretse igikomangoma cya Arabia Saudite, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hussein Amir-Abdullahian, yatangaje ko atewe impungenge n’iyi ntambara, avuga ko Israel iramutse ikomeje kugaba ibi bitero, ibintu bizarushaho kuzamba ndetse bikadogera mu karere k’uburasirazuba bwa hagati.

Hussein yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo iri kwenyeza umuriro muri iyi ntambara, kubera imfashanyo ya gisirikare iri guha Israel.

Arabishingira ku magambo Perezida Joe Biden yavuze mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko muri Israel, akizeza Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko America izakora ibishoboka byose igafasha Israel kurandura burundu umutwe wa Hamas yise uw’iterabwoba.

Nubwo Ibihugu byo mubarabu biri kugaragaza impungenge kuri iyi ntambara, Benjamin Netanyahu we akomeje umugambi wayo wo kugaba ibitero ku ntara ya Gaza, ku buryo kuri iki Cyumweru yanatangaje ko intambara barimo ari iyo gupfa no gukira, asaba ingabo n’abaturage ba Israel kwikiza umwanzi ari we Hamas.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Ubushishozi bw’umuturage bwatumye hatahurwa ibitemewe byari mu gafuka

Next Post

BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

BREAKING: Undi 'Mayor' w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.