Hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi usanzwe ari umutoza wungirije wa Muhazi FC, asaba myugariro w’ikipe ya Musanze FC gutsindisha iyi kipe ye kugira ngo bafashe Kiyovu Sports kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Aya amajwi yagiye hanze, yumvikana aho Mugiraneza Jean Baptiste Migi, aho yaganiraga na myugariro ukomoka muri Uganda ukinira Musanze FC, Bakaki Shafiq kuri telefone aho yumvikana amusaba kuza kwitsindisha ku mukino bari bafitanye na Kiyovu Sports.
Migi yumvikana avuga ko afite isezerano ko azaba umutoza muri Kiyovu Sports, kandi ko atayijyamo iyi kipe yaramanutse, bityo rero agasaba uyu mukinnyi kwitsindisha kugira ngo Kiyovu itamanuka.
Migi yakomeje avuga ko adakunda umukinnyi witwa Imurora Japhet kubera ibyo yamukoreye, yizeza uyu myugariro ko agomba kumujyana muri Kiyovu Sports umwaka utaha. Ati “Uramfasha iki rero?” Shafiq ati “Coach urabizi turi mu gifungo, rero sinzi icyo ngiye kugufasha.”
Shafiki yakomeje kuvuga yumvikana ko ibyo asabwa na Migi yakabaye abikora ariko ko kuba ari mu gisibo bishobora kumugora. Ati “Ikibazo ni igifungo.” Migi ati “none ubwo nkore iki?” Shafiq ati “Ntabwo byemewe muri swaumu?”, Migi ati “Ngaho ngira inama” Yongera kumusubiza agira ati “Ahari coach vugana n’abo ngabo [yari yamubwiye ko hari abandi bakinnyi yizeye babimufashamo].”
Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 ndetse n’uyu myugariro wari wanyuzweho na Migi akaba yaratsinzemo igitego.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10